Imyiteguro y’abahanzi bazitabira "Ubumuntu Arts Festival" inogeye ijisho

Kuva ku wa 11-12 Nyakanga 2015 mu Rwanda hateganyijwe iserukiramuco mpuzamahanga, ryiswe “Ubumuntu Arts Festival” rigamije gukangurira abahanzi mu nzego zitandukanye guhanga bakangurira abakunzi b’ibihangano byabo, umuco wo kubaka amahoro mu miryango baturukamo no ku isi muri rusange.

Iri serukiramuco rizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rizagaragaramo ibitaramo by’abahanzi batandukanye baturutse mu bihugu 13 birimo Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sri Lanka, Canada, Serbia, Libani, Misiri, Ethiopia na Zimbabwe.

Dore mu mafoto uko imyeteguro y’iryo serukiramuco imeze

Bamwe mu babyinnyi b'Itsinda Mashirika ryo mu Rwanda basubiramo umukino bazakina witwa "Bound Together".
Bamwe mu babyinnyi b’Itsinda Mashirika ryo mu Rwanda basubiramo umukino bazakina witwa "Bound Together".
Imyiteguro ya Mashirika yari inogeye ijisho. Uyu ni umwe mu bakinnyi babo.
Imyiteguro ya Mashirika yari inogeye ijisho. Uyu ni umwe mu bakinnyi babo.
Abamubonye bose bahamyaga ko agaragaza ubuhanga mu mukino Bound Together.
Abamubonye bose bahamyaga ko agaragaza ubuhanga mu mukino Bound Together.
Muri uyu mukino wa Mashirika bazaherekezwa n'indirimbo zicurangishijwe ibikoresho bya gakondo.
Muri uyu mukino wa Mashirika bazaherekezwa n’indirimbo zicurangishijwe ibikoresho bya gakondo.
Umunyarwenya Nkusi Arthur na we azagaragara mu mukino wa Mashirika.
Umunyarwenya Nkusi Arthur na we azagaragara mu mukino wa Mashirika.
Uyu mutoza wabo yitwa Brian. Yaturutse muri Zimbabwe.
Uyu mutoza wabo yitwa Brian. Yaturutse muri Zimbabwe.
Aha basubiragamo umukino "Mine Enemy Child" wateguwe n'Abagende ariko ngo bakazawufashwamo n'Abanyarwanda.
Aha basubiragamo umukino "Mine Enemy Child" wateguwe n’Abagende ariko ngo bakazawufashwamo n’Abanyarwanda.
Uyu na yari mu myitozo mu mukino "Mine Enemy Child".
Uyu na yari mu myitozo mu mukino "Mine Enemy Child".
Umutoza wabo abafasha kunoza neza uwo mukino.
Umutoza wabo abafasha kunoza neza uwo mukino.
Anita Pendo umenyerewe nk'umushyushyarugamba mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda na we azagaragara mu mukino "Mine Enemy Child".
Anita Pendo umenyerewe nk’umushyushyarugamba mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda na we azagaragara mu mukino "Mine Enemy Child".
Caissy na Nicole bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bo bazerekana umukino ugaragaza gushyira hamwe.
Caissy na Nicole bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bo bazerekana umukino ugaragaza gushyira hamwe.
Caissy na Nicple bavuga ko bazanezezwa cyane no gutanga ubutumwa busaba abantu kunga ubumwe.
Caissy na Nicple bavuga ko bazanezezwa cyane no gutanga ubutumwa busaba abantu kunga ubumwe.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabaramukije mugire amahoro y’imana Nshimiye abayobozi b’igihugu cyacu cy’u Rwanda barangajwe imbere na nyakubahwa president KAGAME Paul bo badutekerereza ibyiza byinshi bikomeje gushimisha abanyarwanda muri rusange mbonereho kubwira urubyiruko bagenzi banjye kwitabira biriya bitaramo byabahanzi batandukanye mpuzamahanga tuzahigira byishi nkabanyarwa tumaze kwisobanukirwa turashaka kureba umuco nyarwanda tukawugereranya nuwahandi tukawusigasira tudasindagira kdi abanyamahanga tubahaye ikaze baze birebere ibyiza biba iwacu utasanga ahandi (umwihariko) murakoze muhahe muronke ndumunyarwanda kdi nkunda u Rwanda

kayitare Athanase yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

byiza cyaneeeeee muzaze dushyigikire abavandimwe, ubumwe gushyira hamwe,niyo nzira izatugeza kuri byishi kdi byiza.

gaugau yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka