Ibyamamare bitandukanye byiteguye igitaramo cy’imideri giteganyijwe muri weekend

Mu gihe habura iminsi ine gusa ngo habe igitaramo cyiswe Rwanda International Fashion World kizamurikirwamo imideri, abantu b’ibyamamare mu nzego zitandukanye mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko batazatangwa muri icyo gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Abanyamuziki, abakinnyi ba filimi n’abanyamakuru batandukanye bifashishije imbuga nkoranya mbaga zabo bagiye batangaza ko bazitabira icyo gitaramo, abandi bazigaragarizaho amafoto yabo bambaye imipira yamamaza icyo gitaramo kizaba tariki 27/06/2015.

Iki gitaramo cyahagurukije n'abubatse izina mu muziki mu Rwanda.
Iki gitaramo cyahagurukije n’abubatse izina mu muziki mu Rwanda.

Mu bamaze kugaragaza ko bazacyitabira harimo Safi Madiba uririmba mu itsinda rya Urban Boyz, Bruce Melody, Mico The Best, Riderman ndetse na bamwe mu banyamakuru bakora kuri radiio na televiziyo hano mu Rwanda.

Icyo gitaramo kizahuriza hamwe abanyamideri batandukanye bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, kikaba gifite intego yo gutinyura abanyamideri bakiri bato bo mu Rwanda gukoresha neza impano ya bo kugira ngo bagere ku ruhando mpuzamahanga.

Umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda ni umwe mu bazasusurutsa abazaba bitabiriye icyo gitaramo nk’uko Sandra Teta wagiteguye yabitangarije ikiganiro KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 20 Kamena 2015.

Muri icyo kiganiro Sandra Teta yavuze ko icyo gitaramo kizajya kiba buri mwaka, avuga ko uretse kureba abanyamideri bo mu karere no gutaramirwa n’abahanzi bazabasusurutsa, abazitabira icyo gitaramo bazerekwa ko umuntu akwiye gukora ibishoboka byose ngo impano yifitemo ayibyaze umusaruro uko bishoboka kose.

Ibyamamare mu nderi zitandukanyi byatangiye kwambara imyambaro yamamaza icyo gitaramo.
Ibyamamare mu nderi zitandukanyi byatangiye kwambara imyambaro yamamaza icyo gitaramo.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizayoborwa na Zari Hassan, wamenyekanye cyane mu itangazamakuru nk’umukunzi w’umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzaniya.

Icyo gitaramo kizabera kuri Hotel Porto Fino i Nyarutarama, amafaranga yo kwinjira akaba ari 10,000 na 15,000. Uretse Bebe Cool uzasusurutsa abitabiriye icyo gitaramo, abahanzi nka Riderman na Christopher na bo biteganyijwe ko bazakiririmbamo.

Cyprien Mupenzi Ngendahimana & Andrew Shyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka