Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015, ni bwo iserukiramuco ryiswe Ubumuntu Arts Festival ryatangiye ku mugaragaro.
Tariki 11 na 12 Nyakanga 2015, Itorero Mashirika ryateguye iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe “Ubumuntu Arts Festival”,rigamije kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumuntu mu batuye isi.
Ntakirutimana Danny uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Danny Nanone azamurika indirimbo ye “Imbere n’inyuma” mu gitaramo azakorera kuri Hotel The Mirror kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nyakanga 2015 guhera ku i saa yine z’ijoro kugeza bukeye.
Umuhanzikazi Teta Diana avuga ko indirimbo “Tanga Agatego” yasohoye yayihaye iryo zina kugira ngo abana bato barusheho kuyibonamo cyane kuko yayikoze agamije gukangurira abana bato gukunda ishuri.
Kuva ku wa 11-12 Nyakanga 2015 mu Rwanda hateganyijwe iserukiramuco mpuzamahanga, ryiswe “Ubumuntu Arts Festival” rigamije gukangurira abahanzi mu nzego zitandukanye guhanga bakangurira abakunzi b’ibihangano byabo, umuco wo kubaka amahoro mu miryango baturukamo no ku isi muri rusange.
Mc Tino, umuhanzi mu itsinda rya TBB akaba n’umunyamakuru ndetse akaba n’umwe mu bashyushyarugamba mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, asanga Senderi amaze kwigarurira imitima ya benshi.
Kuva tariki 11 kugeza tariki 12 Nyakanga 2015 mu Rwanda hazabera iserukiramuco ryiswe “Ubumuntu Arts Festival” rikaba rigamije gukangurira abahanzi mu nzego zitandukanye guhanga batekereza ku musanzu ubuhanzi bakora bwatanga muri sosiyete.
Umuhanzikazi Abayizera Grace wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace ngo asanga urubyiruko rw’u Rwanda rugifite intambwe ndende rugomba gutera kugira ngo u Rwanda rubashe kugera kure cyane hashoboka.
Umuhanzi Eric Nzaramba uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Senderi International Hit n’andi menshi agenda yiyongereraho, arahamya ko ashimshijwe cyane no kuba u Rwanda rwaribohoye akongeraho ko mu Rwanda hatari haba ibyishimo, ko ibyishimo bya mbere bizaba ari uko yegukanye insinzi muri Primus Guma Guma Super Star.
Umuhanzi ukomoka muri Uganda Radio Moses unaririmba mu itsinda rya Good Life, aratangaza ko yibonamo nk’Umunyarwanda uba hanze, akavuga ko atishimira umuntu umwita umushyitsi mu Rwanda.
Nyuma y’uko umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda Paul Van Haver uzwi ku izina rya Stromae ahagarikiye ibitaramo yari asigaje gukorera muri Afurika harimo n’u Rwanda ndetse n’ibyo yari afite ku yindi migabane y’isi kubera uburwayi, kuri ubu hari amakuru ari kuvugwa ko yaba yamaze koroherwa ndetse akaba yaranavuye mu (…)
Abahanzi bagize itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda ari bo Radio na Weasel biteganyijwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu 2 Nyakanga 2015 mu ma saa kumi n’igice baje mu bitaromo byo kwibohora aho icya mbere kizaba ku wa 4 Nyakanga 2015 muri Serena Hotel naho ikindi kikaba ku wa 5 Nyakanga 2015 kuri Sitade y’Akarere ka Musanze.
Inzu y’imyidagaduro yakubise yuzuye, umuhanzi w’umunya-Uganda, Moses Ssali uzwi cyane ku mazina ya Bebe Cool yakuriye ingofero Bruce Melody avuga ko impano mu muri muzika ariko amugira inama yo kudadohoka.
Itsinda ry’abahanzi babiri bo muri Uganda, Radio na Weasel, bazataramira Abanyarwanda mu bitaramo byiswe “Kwibohora Concert.”
Mu gihe habura iminsi ine gusa ngo habe igitaramo cyiswe Rwanda International Fashion World kizamurikirwamo imideri, abantu b’ibyamamare mu nzego zitandukanye mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko batazatangwa muri icyo gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Miss Sandra Teta, Igisonga cya I cya Miss SFB 2011, ariyama abantu bakivuga ko urukundo rwe na Dereck wo mu itsinda ry’abahanzi rya Active ari ibihuha.
Mu gihe bitamanyerewe kubona ibitaramo bitandukanye by’abahanzi mu Karere ka Nyamasheke, mu mpera z’iki cyumweru itsinda ry’abahanzi “Ijabo” rizwi ku izina ry’Isoko ya Nil barataramira abaturage ba Nyamasheke aho bita muri Café de L’Ouest.
Itorero Inganzo Ngari rimaze kumenyekana cyane nk’indashyikirwa haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ryabashije kwesa imihigo yari yabajyanye mu Burusiya babifashijwemo na RDB na Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya.
Umuhanzi Eric Mucyo wamenyekanye cyane mu ndirimbo “i Bwiza” yakoranye na Jay Polly ikaba ari n’indirimbo iri mu njyana ya Afrofusion ikunzwe cyane aratangaza ko atavuye muri iyi njyana ahubwo ko agira ngo izagere kure hashoboka.
Beyoncé Knowles, umuririmbyikazi wo muri Amerika, indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa “XO” bivugwa ko yaba yarayibye undi muririmbyi wo muri Amerika, ufasha abandi kuririmba (backup singer), witwa Ahmad Lane.
Amakuru atangazwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), aravuga ko igitaramo cy’umuririmbyi Stromae cyari gitegerejwe kubera i Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo, tariki ya 13/06/2015, cyitakibaye.
Ubuyobozi bw’ikigo cya Positive Production kirimo gutegura igitaramo cy’umuhanzi Stromae buvuga ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye uyu muhanzi yemera kuza gukorera igitaramo mu Rwanda ari ukugira ngo amenyane n’umuryango we uhari.
Abahanzi b’injyana ya afro beat baririmbana ari babiri bazwi ku izina rya Two 4real baratangaza ko badakora umuziki wabo bagamije kugaragara mu irushwanwa rya Primus Guma Guma ryitabirwa ku rwego rwo hejuru mu Rwanda.
Abakora muri sinema Nyarwanda barashinja abafite amateleviziyo ko batagira uruhare mu kuyiteza imbere, mu gihe ba nyir’amateleviziyo bo bavuga ko basanzwe babikora n’ikimenyimenyi hakaba hari abo bafitanye amasezerano.
Nubwo umunsi ubanziriza igitaramo cye atiyumvagamo ko ameze neza bitewe n’ibyo yari amaze kubona no kumva ku Rwibutso rwa Genocide rwa Gisozi ku wa gatandatu, kabuhariwe mu gusetsa abantu umugandekazi, Anne Kanssiime, ntibyamubujije gushimishije imbaga y’abari baje kwihera ijisho no kumva aho atembagaza abantu n’urwenya kuri (…)
Nyuma y’urupfu rwa Karangwa Yves witabye Imana kuri uyu wa 7 Kamena 2015, umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo, arimo gukorwaho iperereza kuko ngo yari kumwe na nyakwigendera ku wa gatandatu tariki 6 Kamena 2015 kandi ngo ari muzima.
Umuhanzi MuhireTembwe Christian uzwi ku izina rya DMS avuga ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kugaruka mu muzika akaririmba mu gihe yaramuka abonye ko abaririmbyi bariho ubu nta cyo bari kwiyungura mu miririmbire yabo, akava mu kazi ko kuzamura abahanzi yiyemeje akongera akigaragaza.
Muri iyi minsi bamwe mubahanzi Nyarwanda baravugwaho kwimana amakuru, nyamara ababivugwaho bamwe ntibemeranya nabyo. Mu bari kuvugwa harimo Paccy, Knowless, Queen Cha, Riderman, Ama-G The Black, Bruce Melody, Jay Polly, Social Mula, King James na Meddy.
Umunyarwenya Anne Kansime ukomoka muri Uganda yageze i Kigali aho aje mu gitaramo azakorera muri Serena kuwa gatandatu tariki 6 kamena aho azaba ari kumwe na Arthur Nkusi na Kigingi uturutse mu Burundi.
Umuhanzikazi Young Grace nyuma yo gufatwa na Polisi ya Gisenyi (Police Station) aho yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, kuri ubu yamaze gushyikirizwa Polisi ya Nyamirambo aho agomba guhita ashyikirizwa Parike.