Ibyo nabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi byanteye imbaraga zo gususurutsa Abanyarwanda-Anne Kansiime

Nubwo umunsi ubanziriza igitaramo cye atiyumvagamo ko ameze neza bitewe n’ibyo yari amaze kubona no kumva ku Rwibutso rwa Genocide rwa Gisozi ku wa gatandatu, kabuhariwe mu gusetsa abantu umugandekazi, Anne Kanssiime, ntibyamubujije gushimishije imbaga y’abari baje kwihera ijisho no kumva aho atembagaza abantu n’urwenya kuri Serena Hotel ku wa gatandatu tariki 6 Kamena 2015.

Ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba imirongo y’abinjira yari urudaca n’amatike agurwa ku bwinshi.

Kansiime yemeza ko ibyo yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi byatumye yishakamo imbaraga zo gushaka icyatuma Abanyarwanda bongera guseka.
Kansiime yemeza ko ibyo yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi byatumye yishakamo imbaraga zo gushaka icyatuma Abanyarwanda bongera guseka.

Igitaramo cye yagaragaye imbere y’abari baje kumureba yambaye umwambaro w’ishuri rya Green Hills Academy, aho yaje yigana Abanyarwandakazi akagaragaza ukuntu ari beza cyane.

Bamwe mu bari bateguye igitaramo batangajwe n’uko Annee Kansiime yabashije gushimisha imbaga y’abamurebaga n’ubwo atari ameze neza.

Alex Muyoboke, umwe mu bateguye igitaramo yavuze ko nta cyizere yari afite ko Kansiime aza gukomeza icyamuzanye kubera ko yasaga n’uwacitse intege nyuma yo kuva ku Gisozi gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Anne Kansiime yasusurikije Abanyarwanda afatanyije n’abandi banyuranye nka Kigingi wo mu Burundi n’umunyarwanda Nkusi Arthur.

Umunyarwenya Kansiime yemeza ko ibyo yobanye ku Rwibutso rwa Gisozi ari byo byatumye yongera kwiyumvamo imbaraga zo kubasha gususurutsa abanyarwanda bakabasha kongera kumwenyura.

Kansiime ati “Nahungabanyijwe n’ibyo naboneye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ariko byanteye n’intege zo gukora ibishoboka byose kugira ngo ntume Abanyarwanda bongera kumwenyura”.

Kansiime akomeza avuga ko ibyabaye mu Rwanda bitari byoroshye ko Abanyarwanda bongera guseka.

Igitaramo cyasojwe ahagana mu saa tanu n’igice z’ijoro; abagiteguye bitwa Decent Entertainment babwiye itangazamakuru ko muri Nyakanga 2015, bategura kuzana abahanzi Radio na Weasel gutaramira abanyarwanda.

Andi mafoto

Andrew Shyaka &Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urwanda kuva rubonye ubwigenge ruyobowe n’abayobozi bangahe ?

mudaheranwa james uganda yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka