Abakora muri sinema Nyarwanda n’abafite amateleviziyo baritana bamwana ku kuyiteza imbere

Abakora muri sinema Nyarwanda barashinja abafite amateleviziyo ko batagira uruhare mu kuyiteza imbere, mu gihe ba nyir’amateleviziyo bo bavuga ko basanzwe babikora n’ikimenyimenyi hakaba hari abo bafitanye amasezerano.

Mu kiganiro Showbusiness Time gica kuri KT Radio buri wa gatanu, Celestin Gakwaya uzwi nka Nkaka muri sinema, yavuze ko bibabaje kubona begera amateleviziyo ngo abafashe ariko yo ntabyumve kandi bose babigirimabo inyungu.

Gakwaya Celestin uzwi ku izina rya Nkaka kubera filime yakinnyemo yitwa Nkaka.
Gakwaya Celestin uzwi ku izina rya Nkaka kubera filime yakinnyemo yitwa Nkaka.

Yagize ati “Turasaba amaradiyo na televiziyo guha sinema imbaraga nk’izo bahaye muzika. Ntabwo namara gukora ako gafilm ka miliyoni eshatu ninjya kuri televiziyo bambwire ko kunyamamariza ku musegonda ari igihumbi nta kuyiteza imbere ntayo nzabona kandi nyamara bamamarije muri filime byagera kure.”

Muri ibi biganiro mpaka, uwitwa Paterson yunzemo ati “Birababaje ko aya mateleviziyo yaje atigeze akora ibyo amaradiyo yakoze mbere akorera abahanzi ba muzika.

Birababaje kubona aho kugira ngo ajye gufata n’abasinema ahubwo usanga bashyiraho amavidewo y’indirimbo y’abahanzi gusa aho gushyiraho na za sinema kandi vraiment aho bagana ni heza.”

Barick nawe usanzwe utunganya umuziki asanga Sinema na Muzika byishyize hamwe ibyo bibazo byose byakemuka.

Claude Ngoboka, umunyamakuru kuri Lemigo TV wigeze gukora ibyo kwamamaza yatangaje ko ko bafitanye amasezerano y’imikoranire na bamwe mu bakora sinema.

Valentin Kamayirese ushinzwe amashami y’ibiganiro byose amashami yose kuri Lemigo TV yagize ati “Biterwa na filime iyo ariyo nk’iyo ari filime zitarimo ibintu bibi, filime zikoze neza turazifasha. Ikizima ni uko biba ari ibintu bisa neza bisobanutse, turabafasha no kubateza imbere.”

Ngabiwe Yvan Christian, umwe mubayobozi bakuru kuri Family TV nawe yadutangarije ko kuri Family TV bafasha abakora filime kandi ko ari gahunda imaze igihe. Kandi ko hari n’izo banyuzaho iyo bafitanye amasezerano y’imikoranire.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka