Umunyarwenya Anne Kansiime yakiranywe ibyishimo i Kigali - AMAFOTO
Umunyarwenya Anne Kansime ukomoka muri Uganda yageze i Kigali aho aje mu gitaramo azakorera muri Serena kuwa gatandatu tariki 6 kamena aho azaba ari kumwe na Arthur Nkusi na Kigingi uturutse mu Burundi.

Yageze ku kibuga k’indege i Kanombe asanga abiteguye kumwakira barimo Muyoboke Alexis usanzwe uzwiho gutegura ibitaramo.

Bahise bamujyana kuruhuka.

Yagendaga aganiriza anasetsa abari baje kumwakira


Si ubwa mbere yaba aje muri Kigali.

Yari afite amatsiko yo kumenya iyo Hoteli nshya ajyanywemo kuko ubwo aheruka Kigali itari yagatangiye gukora.

Yishimiye kugenda mu modoka ya hoteli mu gihe ibindi byamabare bikomeye bikodesherezwa imodoka zihenze nka V8 na Limosine.

Akigera muri Grand Legacy bidatinze yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu karere.

Yagendaga aganiriza anasetsa abari baje kumwakira

Abanyamakuru bamubazaga nawe agasubiza.

Aha yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru.


Nyuma y’ikiganiro hakurikiyeho umwanya w’amafoto ku bashaka kumukuraho ifoto y’urwibutso.




Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|