Radio na Weasel baragera mu Rwanda uyu munsi baje mu bitaramo byo Kwibohora

Abahanzi bagize itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda ari bo Radio na Weasel biteganyijwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu 2 Nyakanga 2015 mu ma saa kumi n’igice baje mu bitaromo byo kwibohora aho icya mbere kizaba ku wa 4 Nyakanga 2015 muri Serena Hotel naho ikindi kikaba ku wa 5 Nyakanga 2015 kuri Sitade y’Akarere ka Musanze.

Muyoboke Alexis umwe mu bari gutegura ibi bitaramo, yadutangarije ko akubutse mu gihugu cya Uganda kuvugana na Radio & Weasel ngo bakaba bazagera i Kigali ejo saa kumi n’igice.

Abahanzi b'Abagande Radio&Weasel baragera mu Rwanda uyu munsi baje mu "Kwibora Concert".
Abahanzi b’Abagande Radio&Weasel baragera mu Rwanda uyu munsi baje mu "Kwibora Concert".

“Kwibohora Concert” ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora uzaba ku itariki 4 Nyakanga 2015. Nubwo uyu munsi uba ku wa 4 Nyakanga, hazaba ibitaramo bibiri, kimwe kibe ku Munsi wo Kwibohora nyir’izina kibere i Kigali muri Serena Hotel, naho ikindi kibere mu Karere ka Musanze kuri Sitade Musanze ku wa 5 Nyakanga 2015.

Mu “Kwibohora Concert” hazaba hari n’abandi bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda barimo Mariya Yohanna, Bruce Melody, Urban Boys, Two 4Real, Kid Gaju n’abandi.

Icy’i Kigali muri Serena Hotel kizahera saa kumi n’imwe z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro (VIP) n’ibihumbi 10 ahandi naho icy’i Musanze kizahera i saa saba z’amanywa binjirire ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu mu myanya y’icyubahiro n’igihumbi ahandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiz cyane

kamanzi yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka