Senderi yatangiye abantu bapinga ariko ubu amaze kwigarurira abafana benshi-Mc Tino

Mc Tino, umuhanzi mu itsinda rya TBB akaba n’umunyamakuru ndetse akaba n’umwe mu bashyushyarugamba mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, asanga Senderi amaze kwigarurira imitima ya benshi.

Yabidutangarije ubwo twamubazaga ku izina Senderi aherutse guhabwa n’abafana be ndetse bakaba baranihamagariye MC Tino mu kiganiro cye babimubwira ubwo yari yatumiyemo Senderi.

Mc Tino na Anita Pendo bashyushya urugamba mu bitaramo bya PGGSS.
Mc Tino na Anita Pendo bashyushya urugamba mu bitaramo bya PGGSS.

Mc Tino yagize ati “Bampamagaye bambwira ko bamwise Honorable ngo kandi bazanamugira perezida mu muziki. Nabajije abaturage nti ‘ababyemeza bahamagare, ewana bahita bahamagara ari benshi babyemeza ngo bazamugira perezida’.”

Yakomeje agira ati “Bamuhamagaye mbere yanjye nanjye mbyumvise ndamutumira nk’ukuntu nawe uri kubibaza.”

Tumubajije uko yabyakiriye ubwo abafana bamubwiraga ko bazamugira na perezida mu muziki yagize ati “Narasetse pe mbura ikintu mvuga! Ni ukuri kw’Imana. Birashimishije bigaragaza ko ni umwe mu bahanzi bahora batekereza kuko music na entertainment ni uguhorana udushya.

Apana baba stars baza, agaceceka, agakora ikintu kimwe mu mwaka, bamwe ati bazanyita umusazi, urumva ariko umuntu utarajya indera se uba umusazi gute? Umuziki ni ugushimisha abantu kwica stress y’abantu. N’umuntu wumvise icyo kiganiro icyo gihe abantu barasetse pe. Kuko hari umukobwa wanyohereje message ngo wow mbega Senderi ndabikunze.”

Mc Tino usanzwe azenguruka hirya no hino aho abahanzi baba bagiye gutaramira mu bitaramo bya PGGSS yemeza ko Senderi iyo agiye no ku rubyiniro (Stage) abantu benshi bahita bishima cyane.

Yagize ati: “Urumva y’uko abantu benshi cyane bituma bishima kandi abantu bamaze no kumwiyumvamo ni ukuri. Amaze kwigarurira abafana urumva, yatangiye abantu bapinga ariko ni ukuri kw’Imana ubu ajya no kuri stage abantu bakishima pe.”

Senderi International Hit arangwa n’udushya aho usanga abenshi mubakurikirana muzika bahora bamuhanze amaso ngo barebe agashya ari bukore. Ibi Tino yemeza ko bituma arushaho kwigarurira benshi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sender azibyakora Kandi akoresha imbaraga nyinshi gusa Guma guma arayikwiye,

Matsiko yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka