Beyoncé yajyanwe mu nkiko ashinjwa kwiba indirimbo y’abandi

Beyoncé Knowles, umuririmbyikazi wo muri Amerika, indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa “XO” bivugwa ko yaba yarayibye undi muririmbyi wo muri Amerika, ufasha abandi kuririmba (backup singer), witwa Ahmad Lane.

Igitangazamakuru Radar Online cyatangaje ko byatumye Ahmad ajyana Beyoncé mu nkiko, asaba ko yamwishyura miliyoni zirindwi z’amadorali y’Amerika, abarirwa muri miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kubera ngo kumwibira indirimbo. Ahmad yavuze ko ari we wanditse bwa mbere iyo ndirimbo maze ayita “XOXO”.

Beyonce arashinjwa kwiba indirimbo y'abandi "XOXO".
Beyonce arashinjwa kwiba indirimbo y’abandi "XOXO".

Mbere y’uko Beyoncé ashyira hanze indirimbo “XO” mu mpera z’umwaka wa 2013, Ahmad ngo yahaye indirimbo “XOXO”, undi muririmbyi, ufasha Beyoncé kuririmba, witwa Chrissy Collins. Bishoboke ko ngo Chrissy yaba yarahise ayiha Beyoncé.

Muri urwo rubanza rugikomeza, abunganira Beyoncé mu by’amategeko ntibaha agaciro icyo kirego, bavuga ko nta gaciro gifite.

Babishimangira bavuga ko umukiliya wabo (Beyoncé) umaze kubona ibihembo byinshi birimo ibikomeye ku isi bya “Grammy Awards”17, umaze kandi kugurisha miliyoni 118 za “copy” z’indirimbo, bityo ngo akaba atakwiba ibihangano by’abandi.

Mu rwandiko rwo mu rukiko, rwatanzwe n’abunganira Beyoncé mu mategeko, rwo ku itariki ya 04/06/2015, rutangaza ko indirimbo ya Beyoncé na Ahmad nta na hamwe zihuriye: haba mu magambo no mu njyana. Ndetse ngo no mu miririmbire ntaho bihuriye. Ngo uretse gusa inyuguti “X” na “O”.

Urwo rwandiko rw’amapaji 59 rusaba umucamanza wo mu rukiko rwo muri Amerika rwitwa “United States District Court’s Southern District of New York”, gutesha agaciro ikirego cya Ahmad.

Indirimbo “XO” niyo ndirimbo ya mbere yasohotse kuri Album ya gatanu y’umuririmbyikazi Beyoncé yise n’ubundi Beyoncé.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakunda Cyaneee!
Congletetion Kabisa Iloveyou For All

NDAYISENG. KORODE yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka