Radio na Weasel bagiye kongera gutaramira Abanyarwanda ku Munsi wo Kwibohora

Itsinda ry’abahanzi babiri bo muri Uganda, Radio na Weasel, bazataramira Abanyarwanda mu bitaramo byiswe “Kwibohora Concert.”

Ibyo bitaramo bizaba tariki 04 Nyakanga 2015 i Kigali muri Serena Hotel na tariki 05 Nyakanga 2015 i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 21.

Radio na Weasel ngo biteguye kongera gususurutsa Abanyarwanda mu Kwibohora Concert.
Radio na Weasel ngo biteguye kongera gususurutsa Abanyarwanda mu Kwibohora Concert.

Abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo Mariya Yohana, Urban Boyz, Bruce Melody, Kid Gaju na Charly na Nina bazaririmba muri ibyo bitaramo.

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, akaba by’umwihariko yaramenyekanye kubera indirimbo yise Intsinzi ikunze gucurangwa cyane mu birori bitandukanye birimo n’ibyo kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Muyoboke Alex uteza imbere ibikorwa by’itsinda rya GoodLyfe mu Rwanda ari na ryo Radio na Weasel babarizwamo yemeza ko bazitabira icyo gitaramo. Ati “Twamaze kubyumvikanaho kandi bishimiye kugaruka mu Rwanda kuko barukunda.”

Yongeraho ko gutegura ibitaramo nk’ibi ku munsi u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi wo kwibohora bifite icyo bisobanuye, kuko byereka isi ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu makuba ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bashobora kongera guseka no kuryoherwa n’ibirori.

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora. Azwi cyane mu ijwi ryiza aririmba indirimbo Intsinzi.
Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora. Azwi cyane mu ijwi ryiza aririmba indirimbo Intsinzi.

Radio na Weasel ni abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Africa y’Uburasirazuba, by’umwihariko bakaba ari bamwe mu bahanzi bo mu karere bamaze gutoranywa mu bahatanira ibihembo bya BET Awards.

Kuba baragiye bakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda na byo byatumye umuziki wabo urushaho kumenyekana mu Rwanda, ndetse indirimbo zabo zikaba ari zimwe mu zikunzwe cyane.

Biteganyijwe ko kwinjira mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10,000 na 20,000 naho mu gitaramo cy’i Musanze bikazaba ari ari 3000 na 10,000.

Cyprien Ngendahimana&Andrew Shyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka