Danny Nanone azamurika indirimbo ye “Imbere n’inyuma” kuri uyu wa gatandatu
Ntakirutimana Danny uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Danny Nanone azamurika indirimbo ye “Imbere n’inyuma” mu gitaramo azakorera kuri Hotel The Mirror kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nyakanga 2015 guhera ku i saa yine z’ijoro kugeza bukeye.
Avuga ku by’iki gitaramo yagize ati “Igitaramo twagiteguye mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda agaciro k’indirimbo no kubyaza umusaruro ibikorwa dukora.”

Yakomeje agira ati “Ni ukumirika indirimbo ku mugaragaro nk’uko abandi bahanzi bari mpuzamahanga babikora. Barirmba amasaha nk’abiri bataruhuka, nanjye rero nzaririmba igihe kinini ku buryo abazitabira bazataha banyuzwe kabisa.”
Muri icyo gitaramo nta wundi muhanzi ngo yiyambaje ngo azamufasha ndetse kandi n’ababarizwa mu nzu imwe na we ya “Incredible” nta n’umwe uzaririmbamo, gusa ngo bazaba bahari.
Danny agira ati “Nzaba ndi njyenyine, abahanzi bo muri Incredible bazaba bahari ariko ntabwo bazaririmba. Gusa hazaba hari n’umwana mushyashya witwa Patricko.”
Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Dany Nanone yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange kuzaza kumushyigikira.
Yagize ati “Abafana banjye ndabasaba kuza bakitabira bakananyereka ko banshyigikiye kugira ngo nanjye nkomeze mbakorere ibyo banyifuzaho nk’umuraperi bakunda.”
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
arko mujye mushyiramo n’abahanzi baririmba izaririmbiwe Imna