Umunyamakuru Sandrine Isheja yashimiye abamufashije n’abamuririmbiye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 27 amaze avutse.
Umuhanzikazi Nirere Shanel uba mu Bufaransa ari mubyishimo byo kwibaruka imfura ye y’umukobwa.
Abategura igitaramo cya Hobe Rwanda batangaje ko kwinjira byagizwe ubuntu mu rwego rwo guha umwanya urubyiruko ngo rwigishwe umuco nyarwanda.
Dj Pius ahamya ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze akorana indirimbo na Bobby Ngarambe ubwo yari mu Rwanda yamwigiyeho ubunyamwuga.
Chad Hurley, yemeye guha Kim Kardashian na Kanye West, amadorali y’Amerika ibihumbi 440 kubera kugaragaza video yabo atabifiye uburenganzira.
Itsinda rya Two 4Real na Syntex bagiye guhurira mu gitaramo muri Kaizen Club kuri uyu wa 29 Kanama 2015 mu rwego rwo kwegera abafana babo.
Umuhanzi Gatsinzi Emery wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman, kuri uyu wa 16 Kanama 2015, yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Miss Agasaro Nadia Farida.
Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless ni we wegukanye ku uru wa 15 Kanama 2015, intsinzi ya Primus Guma Guma Super Star, ku nshuro yayo ya gatanu nyuma y’urugendo rutamworoheye na gato dore ko igeze hagati yari yasezeye bikaza kurangira asubiyemo.
Itsinda ry’abahanzi bo mu Burundi baririmba indirimbo zihimbaza Imana “Heavenly Melodies” rigiye kumurikira umuzingo (album) waryo wa gatanu mu Rwanda, mu gitaramo “Overflow Concert” kizaba ku wa 6 Nzeri 2015 kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Knowless asanga aramutse atsinze ryaba ari itafari ryiyongera kucyo yari asanzwe yubaka, mu gihe hasigaye gusa iminsi itanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya gatanu rigasozwa.
Paul Van Haver, umuhanzi w’icyamamare ku isi ndetse no ku mugabane w’Uburayi uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae, nyuma yo gusubika ibitaramo bye kubera impamvu z’uburwayi mbere gato y’uko aza kuririmbira mu Rwanda, kuri ubu yamaze gutangaza ko azasubukura ibitaramo bye muri Nzeri 2015 ariko nta gihugu cy’Afurika (…)
Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Nganji aratangaza ko intego ze yabashije kuzigeraho nyuma y’igitaramo “Inkirigito Concert” yakoze mu mpera z’uku kwezi.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa indirimo y’umuhanzi Teta Diane yise “Tanga Agatego, isohotse mu mashusho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi bitanu, ibi bigafatwa nk’ikimenyetso ko ikunzwe cyane.
Producer David utunganya indirimbo muri Studio ya Future Records avuga ko nubwo yatandukanye na MC Anita Pendo bahoze bakundana bishoboka ko igihe cyazagera bagasubirana.
Nyuma y’imyaka igera hafi kuri itatu umuhanzi Sgt. Robert atakigaragaraza cyane muri muziki, aho yari ari mu rwuri yororeramo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza, yadutangarije ko uretse kuba ari umusirikari, mu bimuhugije harimo ubworozi no kubaka.
Umuhanzi Audace Munyangango uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Auddy Kelly aratangariza abakunzi be ko batazongera kumubura dore ko ngo yari ahugijwe n’amasomo none akaba yayarangije.
Twahirwa Theogene uzwi ku izina rya Dj Theo arahakana amakuru avuga ko yaba yaratandukanye na Alex Muyoboke bari bafatanyije ikompanyi izwi ku izina rya Decent Entertainment dore ko Dj Theo amaze iminsi ashinze indi kompanyi ikora bimwe neza neza n’iya mbere ariyo Decent Entertainment.
Umuhanzi w’icyamamare Akon ukomoka mu gihugu cya Senegal ariko akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu ruzinduko rw’ akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda yatangaje ko yanyuzwe cyane n’isuku, urugwiro ndetse n’amafunguro meza afite icyanga yakirijwe n’Abanyarwanda.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri KT Radio 96.7 FM Bisangwa Nganji Benjamin bakunze kwita Ben Ngaji wamamaye cyane kubera igihangano cye kihariye yise “Inkirigito” ndetse na zimwe mu ndirimbo ze nka “Mbonye Umusaza”, “Ramba Ramba” n’izindi, kuri wa 31 Nyakanga 2015 aragaragariza abakunzi b’inkirigito n’Abanyarwanda muri (…)
Ku nshuro yaryo ya kabiri, Ishuri Ryisumbuye rya C.O.G St Patrick ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa gatanu taririki 31 Nyakanga rizatora Nyampinga uhiga abandi mu bwiza usimbura uwari watowe mu 2012.
Umuhanzi w’icyamamare ku isi Akon akaba n’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015 yahuye n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, baganira ku mushinga w’amashanyarazi agiye gushoramo imari mu Rwanda.
Nyuma y’uko indirimbo “Ndakabya” y’umuhanzi Christopher yegukanye umwanya wa mbere nk’indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi muzasohotse mu kwezi kumwe, kuri ubu hagiye kongera guhembwa umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho ahiga izindi mu bwiza.
Karangwa Dieudonnee bakunze kwita Papa Jesus kubera indirimbo yitwa “Papa Jesus “yahimbye igakora ku mitima y’abakirisitu benshi, azataramira abakunzi be n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange, kuri iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2015.
Might Popo umwe mu bahanga muri muzika hano mu Rwanda akaba n’umwe mu bategura iserukiramuco “Kigali Up” riteganyijwe ku itariki ya 25 n’iya 26 Nyakanga 2015, yatangaje ko iri serukiramuco ritegurwa n’Abanyarwanda kandi rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda.
Umuraperi wa mbere mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi, aho bakunze kwita mu Kinyaga, nyuma yo kwegukana “Kinyaga award” ngo arimo gukora indirimbo izasohoka yitwa “Umusaza ni umusaza” asabamo Perezida Kagame kutazatenguha Abanyarwanda yanga icyifuzo cyabo cyo kongera kubayobora.
Itsinda Gakondo Group rigizwe n’abahanzi 13 harimo n’abakomeye nka Teta Diana, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye, Nziza Francis n’abandi, na Masamba Intore uriyobora, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2015 rirataramira abakunzi baryo muri Hotel des Milles Collines.
Ally Soudy Uwizeye wahoze ari umunyamakuru n’umushyushyarugamba mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko yashimishijwe n’amashusho y’indirimbo “Mbilo Mbilo” y’umuhanzi Eddy Kenzo, agaragaramo imbyino zisa neza neza n’izikoreshwa mu muco Nyarwanda anatangaza ko ababazwa no kuba abahanzi (…)
Umuhanzi Teta Diana avuga ko yarangije amashuri yisumbuye afite inzozi zo kubona akazi mu bigo by’itumanaho ariko amaze kurangiza kwiga abona si ko bigenze ahita yiyungura igitekerezo cyo kwihangira imirimo.
Igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tarikiya 12 Nyakanga 2015, ibikorwa by’Iserukiramuco ryiswe Ubumuntu Arts Festival, byakomezanyije n’amahugurwa atandukanye ku bahanzi.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ku izina ry’ubuhanzi avuga ko kuba asohora indirimbo nyinshi kandi zitamwinjiriza aho aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika abiterwa n’urukundo afitiye abafana be.