Inganzo Ngari bishimiye uko bamenyekanishije u Rwanda mu Burusiya

Itorero Inganzo Ngari rimaze kumenyekana cyane nk’indashyikirwa haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ryabashije kwesa imihigo yari yabajyanye mu Burusiya babifashijwemo na RDB na Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya.

Nshimiyimana Gilles, ushinzwe itangazamakuru muri iryo torero, avuga ko bari bagiye i Moscou ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda na RDB mu iserukiramuco rya Afurika n’Uburusiya rya Afrofest mu kumenyekanisha u Rwanda kubera y’uko mu bantu bataramiye harimo abashoramari.

Ifoto y'urwibutso mbere yo guhaguruka mu Burusiya batashye.
Ifoto y’urwibutso mbere yo guhaguruka mu Burusiya batashye.

Yagize ati “Abacuruzi twabakoreye igitaramo na bo, bamwe batari bazi u Rwanda basobanukirwa u Rwanda icyo ari cyo barwibazaho, babona ukuntu dukina baravuga bati ‘bano bantu ko barasobanutse, bafite gahunda , bahita bamenya rero u Rwanda”.

Yongeyeho kandi ko ari igihugu kirimo amahirwe menshi (opportunity) yo kuba umuntu yahakorera ubucuruzi n’ibindi bikorwa biteza imbere kuko kiri mu bihugu bikomeye ku isi.

Inganzo Ngari zirashimira cyane RDB na Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya babafashije cyane mu kumenyekanisha Umuco w’u Rwanda mu Burusiya mu Iserukiramuco rya Afrofest bakaba basanga ari amahirwe batazapfusha ubusa.

Nshimiyimana ati “Turashimira cyane RDB na Ambasade y’u Rwanda i Moscou kuba baramenyekanishije u Rwanda nk’igihugu gikomeye bashingiye no kumibyinire babonye y’Inganzo Ngari z’u Rwanda.

Ikindi twabonye ni uko mu Burusiya bahora bigishwa gukunda igihugu dushingiye no ku biranga amateka yabo ukayasanga no kuri Presindance yabo yitwa Kremlin cyane ku mashusho manini ari mu mujyi wabo ahantu hatandukanye twataramiye...”

Afrofest, Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Umuco Nyafurika ryabaye kunshuro ya kabiri tariki 6 na 7.6.2015.

Iri serukiramuco ritegurwa ku bufatanye bw’Uburusiya na Ambasade z’ibihugu by’ Afurika mu Burusiya.

Ifoto y'urwibutso mbere yo guhaguruka mu Burusiya batashye.
Ifoto y’urwibutso mbere yo guhaguruka mu Burusiya batashye.

Rigizwe n’imbyino, indirimbo, ibiryo, abana, imideli, amasoko n’imurikagurisha rikaba ari Iserukiramuco rihuza Umuco Nyafurika n’Ishoramari (Business) hagati y’Afurika n’Uburusiya.

Inganzo Ngari bahagurutse i Kigali tariki ya 3.6.2015 (kanda hano urebe uko baciye agahigo) bakaba baragarutse kuri uyu wa 16.6.2015.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuco wacu waramamaye mu mahanga kubera inganzo ngari, mwakoze neza cyane

Zidane yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

inganzo ngari mukomerezaho umuco ntagacike iwacu kugicumbi murwatubyaye

munyaneza joseph yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka