Impamvu “Ubumuntu Arts Festival” izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Tariki 11 na 12 Nyakanga 2015, Itorero Mashirika ryateguye iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe “Ubumuntu Arts Festival”,rigamije kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumuntu mu batuye isi.

Iri serukiramuco rizahuza abahanzi baturutse mu bihugu 13 birimo Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzanie, USA, Sri Lanka, Canada, Serbie, Libani, Misiri, Ethiopie, na Zimbabwe, riteganyijwe kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu Murenge wa Gisozi.

Hope Azeda, Umuyobozi w'Itorero Mashirika asobanura iby'"Ubumuntu Arts Festival" izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Hope Azeda, Umuyobozi w’Itorero Mashirika asobanura iby’"Ubumuntu Arts Festival" izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Hope Azeda Umuyobozi w’ Itorero Mashirika ryateguye iri serukiramuco, asobanura impamvu iri serukiramuco rizabera ku rwibutso, ahantu hasanzwe habera ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ari uko rigamije ibintu bitandukanye birimo kurwanya Jenoside, kubaka amahoro n’isanamitima, kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, guhugura abahanzi no kubafasha kuzana impinduka muri sosiyete.

Yakomeje avuga ko ari mpamvu yatumye mu ho rizabera bashyiramo no ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuko zimwe mu nshingano Urwibutso rwa Jenoside rufite, harimo kurwanya Jenoside ngo itazasubira ukundi haba mu Rwanda ndetse no ku isi, kubaka umuco w’amahoro n’isanamitima , kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside, kandi izi inshingano zijyanye neza n’ubutumwa buzatangirwa mu mikino iteganyijwe kugaragarizwa abazitabira iri serukiramuco.

Bari itsinda rinini basobanurira abanyamakuru uko bizagenda n'impavu bahisemo ku iryo serukiramuco ribera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Bari itsinda rinini basobanurira abanyamakuru uko bizagenda n’impavu bahisemo ku iryo serukiramuco ribera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ibi byashimangiwe na Yves Kamuronsi, Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, watangaje ko iri serukiramuco rizafasha abantu kwimakaza umuco w’amahoro, ariko rikanafasha kwibuka no guha agaciro imibiri iruhukiye muri uru rwibutso.

Yagize ati “Iri serukiramuco rizafasha gusakaza umuco w’amahoro rinafashe kwimakaza ubumuntu, ariko rizanatuma abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye banamenya byimazeyo ibyabereye mu Rwanda, basure urwibutso, bunamire abacu bazize ubumuntu bwabuze mu bantu, binatume buri wese afata umwanzuro wo kugira uruhare mu kubaka ubumuntu bwa nyabwo mu gihugu akomokamo’’.

Aho iserukiramuco "Ubumuntu Arts Festival" rizabera hamaze no kugezwa ibikoresho. Aha bari bari mu myitozo.
Aho iserukiramuco "Ubumuntu Arts Festival" rizabera hamaze no kugezwa ibikoresho. Aha bari bari mu myitozo.

Umuyobozi w’itorero Mashirika, Hope Azeda, yakanguriye buri Munyarwanda wese ndetse n’umunyamahanga kuzitabira iri serukiramuco, kuko rizerekana biciye mu ndirimbo ndetse n’imbyino zitandukanye, uburyo kwimakaza umuco w’amahoro ndetse n’ubumuntu mu bantu, byatuma abantu baraga abana babo isi nziza kuruta uko bayisanze.

Yagize ati’’ Abanyarwanda bazaze ari benshi dufatanye kwimakaza umuco w’ubumuntu ndetse n’amahoro mu bantu , imikino izatangira guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 Pm), kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byiza rwose ndemeza ko ubu butumwa buzumvikana kuko ku gisozi hafite amateka yihariye atuma wumva cyane nubwo waba ubwiwe gake

manase yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka