Police FC na Rayon Sport zagabanye amanota

Police FC na Rayon Sports, zanganyije igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabaye ku cyumweru tarki 31/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.

Muri uyu mukino wagombaga gutuma ikipe imwe muri zo yiyongerera amahairwe menshi yo kuzegukana igikombe cya shampiyona iyo iza kuwutsinda, Police FC ni yo yafunguye amazamu mu mpera z’igice cya mbere ku munota wa 40, ubwo Meddie Kagere yacengage neza ba myugariro ba Rayon Sport maze agatera ishoti ryiza mu ncundura.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Rayon Sports yashakaga kwishura mu gihe Police FC yo yatangiye gutinza umukino hakiri kare, maze ku munota wa 75, Sekamana Leandre wari winjiye mu kibuga asimbura Djamal Mwiseneza ahereza umupira mwiza Hamisi Cedric ahita awushyira mu ncundura za Police FC akoresheje umutwe.

Rayon Sports yagombaga kuba yabonye igitego mu gice cya mbere kuko yari yanarushije Police FC kwiharira umupira, ariko amahirwe menshi yabonaga iyapfusha ubusa.

Mu gice cya kabiri nabwo, nyuma y’aho Police FC yari yamaze kubona igitego, yasubiye inyuma ijya kurinda izamu ryayo, ndetse b’abakinnyi bayo batangira gutinza umukino, byagaragaraga ko bashaka kuza kurangiza umukino batsinze igitego 1-0.

Umukino waje kuba mwiza, nyuma y’igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Hamisi Cedric, Police FC itangira gusatira ikoresheje Peter Kagabo na Meddie kagere ariko igitego kirabura.

Mbere gato y’uko umukino urangira, abakunzi ba Rayon Sports bari bizeye ko babonye igitego cya kabiri, ubwo Karim Nizigiyimana yamanukanaga umupira mwiza akawuhereza Hamisi Cedric yawutera ugakubita umwamba w’izamu, umukino urangira ari igitego 1-1.

Didier Gomes Da Rosa, umutoza wa Rayon Sports avuga ko abakinnyi be bakoze akazi basabwaga ariko amahirwe ababana makeya, kandi ko bigishoboka cyane ko bakwegukana igikombe cya shampiyona.

“Mu mupira w’amaguru burya amahirwe ni ikintu gikomeye cyane. Uyu munsi abakinnyi banjye bitanze cyane ndetse babona n’amahirwe yo gutsinda umukino ariko biranga, ariko inota rimwe naryo turaryishimiye.

Biracyashoboka cyane ko twakwegukana igikombe cya shampiyona, kuko turacyari ku mwanya wa mbere kandi ikipe twari duhanganiye ku gikombe tumaze gukina, birashobora cyane”.

Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, we avuga ko abakinnyi be bishyize mu mutwe ko umukino bawurangije nyuma yo gutsinda igitego kimwe ari nayo mpamvu ngo Rayon Sport yaje kubishyura.

“ Buri gihe mbwira abakinnyi banjye ko niba bashaka kugera kure no gutwara igikombe, bagomba kwitanga kugeza ku munota wa nyuma.

Uyu munsi bakinaga basa nk’aho barangije gutsinda kandi hakiri iminota yo gukina. Wabonaga bahagaritse guhanahana umupira, ukabona bategereje gusa ko umukino urangira. Si byiza rero kuko byatumye Rayon Sports nk’ikipe ikomeye itwishyura.

Mu mikino itandatu isigaye, ndahamya ko byose bigishoboka ko twakwegukana igikombe, tuzakomeza dushake uko dutsinda imikino isigaye, hanyuma dutegereze turebe uko bizagenda”.

Shampiyona izakomeza tariki 21/04/2013, nyuma y’igihe cyahariwe kwibuka. Police FC isigaje gukina na Etincelles, AS Muhanga , Musanze FC, Espoir FC, Amagaju FC na AS Kigali, naho Rayon Sports isigaje gukina na Kiyovu sport, Isonga FC, Etincelles FC, AS Muhanga , Musanze FC na Espoir FC.

Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 42, ikurikiwe na Police FC ifite amanota 41, APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 35. Mukura iri ku mwanya wa kane n’amanota 32, AS Kigali ku mwanya wa gatanu n’amanota 30 naho La Jeunesse ikaza ku mwanya wa gatandatu n’amanoa 29.

Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 14, naho Isonga FC ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 12.

Dore abakinnyi babanje mu kibuha hagati ya Police FC na Rayon Sport:

Police FC: Ganza Alexis, Uwacu Jean Bosco, Uwiringiyimana Amani, Twagizimana Fabrice, Nshimiyimana Aboubacar, Tuyisenge Jacques, Nshimiyimana Imran, Mutuyimana Musaa, Habyarimana Innocent, Kagabo Peter, na Kagere Meddie.

Rayon Sports: Bikorimana Gerald, Nizigiyimana Karim, Sibomana Abouba, Nshimiyimana Iddy, Usengimana Faustin, Hategekimana Aphrodis, Mwiseneza Djamal, Bagoole Johnson, Kamable Salita Gentil, Hamiss Cedric na Ndayisenga Fuadi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twe aba Rayons nubwo police iducitse, tturishimye kuko twaridufitiye uyumukino impungenge kuko ntitwumvaga impamvu watinze gukinwa. Gusa binaratunejeje ko Igikona cyabonye bakeba bashoboye. Courage le District de NYANZA!! Ubuyibozi tubur’inyuma. Vive GIKUNDIRO!

HABIYAMBERE Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka