Volleyball: Ikipe y’u Rwanda U18 yabaye iya nyuma mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 18 yafashe umwanya wa kane ari nawo wa nyuma mu mikino y’igikombe cya Afurika cyasojwe ku ku wa gatatu tariki 27/03/2013 i Cairo mu Misiri.

Ikipe y’u Rwanda yagiye mu Misiri ifite intego yo kuzahavana itike yo kuzakina igikombe cy’isi, ntabwo yayigezeho, kuko yatsinzwe imikino yose uko ari itatu yagombaga gukina na Algeria, Miriri na Tuniziya zitabiriye iryo rushanwa.

Umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Algeria amaseti atatu kuri imwe, rutsindwa na Misiri amaseti atatu ku busa, rukaba rwasoreje kuri Tuniziya nayo yatsinze amaseti atatu ku busa.

Tuniziya ni imwe mu makipe u Rwanda rwashoboraga gukuraho amanota kuko niyo yagaragazaga imbaraga nkeya ugereranyije na Algeria na Misiri, ariko Tuniziya yakinnye neza kurusha u Rwanda bituma inabona intsinzi y’amaseti atatu ku busa.

Iseti ya mbere Tuniziya yayitsinze ku manota 25-21, iya kabiri ku manota 25- 15 naho iya gatatu iba amanota 25- 15.

Gutsinzwa imikino yose uko ari itatu byatumye u Rwanda rufata umwanya wa nyuma muri iryo rushanwa, mu gihe Misiri yitwaye neza igatsinda amakipe yose yafashe umwanya wa mbere ndetse n’igikombe.

Ikipe y'u Rwanda ya Volleyball y'abakobwa batarengeje imyaka 18.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abakobwa batarengeje imyaka 18.

Nubwo ariko ikipe y’u Rwanda itabashije gutahana umudari, umukinnyi wayo witwa Deborah Mpanoyimana wigaragaje cyane mu kugarura imipira ikomeye (Libero) yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi kuri uwo mwanya.

Nyuma yo gutsinda akanabura itike y’igikombe cy’isi nk’uko yari yabyiyemeje, umutoza w’u Rwanda Paul Ibrahim Bitok avuga ko mu mukino bakinnye na Tuniziya abakobwa atoza bagiye kuwukina batakaje icyizere nyuma yo gutsindwa imikino ibiri, kandi ngo na Tuniziya yaje yabiteguye cyane bituma ibatsinda ahanini kubera kubarusha inararibonye.

Ati “Nibyo Tuniziya yakinnye neza kuturusha ariko yakoresheje cyane inararibonye. Ikipe yanjye ni ubwa mbere yari yitabiriya aya marushanwa, mu gihe usanga igihugu nka Misiri kimaze imyaka isaga 20 gikina amarushanwa nk’aya ndetse kikaba cyaragiye no mu gikombe cy’isi inshuro nyinshi.

Ndasaba ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ndetse na Reta y’u Rwanda gukomeza gushyigikira aba bana kuko bagaragaje ko nibitabwaho bazavamo abakinnyi beza”.

Amakipe atatu ya mbere, Misiri, Algeria na Tuniziya yose yahise abona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Thailand muri Nyakanga uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka