Police FC na Rayon Sport zirakina umukino ufatwa nk’uwa nyuma kuri icyi Cyumweru

Police FC irakira Rayon Sport kuri icyi yumweru tariki 31/03/2013 mu mukino w’ikirarane ubera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa cyenda n’igice.

Uyu mukino ufatwa nk’uwa nyuma ku mpande zombi, wagombaga gukinwa mu kwezi kwa kabiri ariko urasubikwa kuko Police FC yari irimo gukina na Lydia Ludic Academic yo mu Burundi muri ‘Confederation Cup’.

N’ubwo hasigaye imikino itantadu ngo shampiyona irangire, uyu mukino impande zombi zirawufata nk’uwa nyuma (final), kuko ikipe iza kuwutsinda iraba ifite amahirwe menshi yo kuzegukana igikombe cya shampiyona.

Kugeza ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa mabere by’agateganyo n’amanota 41 ikaba irusha Police FC iri ku mwanya wa kabiri inota rimwe gusa.

Mu kiganiro twagiranye na Kapiyeni wa Police FC Uwacu Jean Bosco yadutangarije ko imyitozo bamaze iminsi bakora isa n’aho bitegura umukino wa nyuma, kandi ngo bafite icyizere cyo gutsinda Rayon Sport n’ubwo ngo ari ikipe ikomeye.

“Ubu mu mitwe yacu turareba umukino wa Rayon Sport. Tumaze iminsi dukora imyitozo ikomeye mu rwego rwo kwitegura neza uriya mukino kuko umeze nka final (uwa nyuma).

Twakoze imyitozo myinshi kandi ikomeye iduha icyizere cyo gutsinda Rayon Sport. Turabizi ko ari ikipe ikomeye cyane ndetse mu mikino ibiri iheruka kuduhuza umwe twaranganyije, undi iradutsinda ariko ubu bwo twizeye kuyitsinda”.

Aya makipee yombi arifuza cyane kwegukana igikombe cy’Amahoro nyuma y’aho yombi asezerewe mu gikombe cy’Amahoro. Police FC yanasezerewe rugikubita muri ‘confederation cup’ yanasezerewe mu gikombe cy’Amahoro muri 1/16 cy’irangiza itsinzwe na AS Muhanga kuri za Penaliti.

Rayon Sport nayo, n’ubwo yari yasezereye Rwamagana muri 1/16 cy’irangiza, yasezerewe na Bugezera itsinzwe ibitego 2-1 muri 1/8 cy’irangiza, amahirwe yo gutwara igikombe cy’Amahoro arangirira aho.

Umutoza wa Rayon Sport Didier Gomes Da Rosa, wababaajwe cyane no gusezererwa n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu gikombe cy’Amahoro, avuga ko abakinnyi ba batekerezaga cyane umukino bafitanye na Police FC kuri icyi cyumweru bituma birara, ariko ngo iby’igikombe cy’Amahoro byararangiye icyo bashaka ni intsinzi kuri icyi cyumweru.

“Birumvikana ko tubabajwe no kuba tudakomeje mu gikombe cy’Amahoro, ariko ibyo byarangiye twamaze kubyibagirwa, ubu turareba umukino dufitanye na Police kandi niba dushaka kwegukana igikombe cya shampiyona, dutegetswe kuwutsinda.

Police FC ni ikipe ikomeye kandi ari nayo duhanganiye cyane igikombe, Biradusaba imbaraga n’ubwitonzi mu kuyitegura kandi ndizera ko dushobora kubona amanota atatu”.

Uyu mukino w’aya makipe yombi nurangira, buri kipe izaba isigaje gukina imikino itandatu. Rayon Sport isigaje gukina na Kiyovu sport, Isonga FC, Etincelles FC, AS Muhanga , Musanze FC na Espoir FC.

Police FC yo isigaje gukina na Etincelles, AS Muhanga , Musanze FC, Espoir FC, Amagaju FC na AS Kigali. Shampiyona izakomeza tariki 21/4/2013.

Kugeza ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 41, Police FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 40, APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 35.

Ku mwanya wa kane hari Mukura VS ifite amanota 32, igakurikirwa na AS Kigali ifite amanota 30, naho La Jeunesse ikaza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 29.

Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 14, naho Isonga FC ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 12.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

police ndasaba ko mwaduteza imbere

mbitse brice yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

ndashaka ko muduteza imbere

yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Turabashimira cyane service mutujyezaho burigihe mukomerezaho

Edward yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka