Rayon Sport yasezerewe na Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yatunguwe no gutsindwa ibitego 2-1 na Bugesera FC yo mu cyiciro cya kabiri ihita inayisezerera mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yari igeze muri 1/8 cy’irangiza ku wa gatatu tariki 27/03/2013.

Rayon Sports yahabwaga amahirwe yo kuzegukana igikombe cy’Amahoro bitewe n’ukuntu yari imaze iminsi ihagaze neza, muri uwo mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remara, yatunguwe no gutsindwa ibitego 2-0 byatsinzwe na Innocent Gasisi hamwe na Michel Ndahinduka.

Nubwo Rayon Sports, ifite ibikombe bitandatu bya shampiyona, yasatiriye cyane mu gice cya kabiri ndetse rutahizamu wayo Kambale Salita agatsindamo igitego kimwe, Bugesera FC yakomeje kurinda izamu ryayo, Rayon Sports inanirwa kwishyura ibitego bibiri, umukino urinda urangira.

Rayon Sports ifitanye umukino wa shampiyona na Police FC ku cyumweru tariki 31/03/2013, ibaye ikipe ya kabiri isezerewe mu gikombe cy’Amahoro n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri nyuma ya La Jeunesse yasezerewe muri 1/16 cy’irangiza itsinzwe na Pepineire hitabajwe za penaliti.

Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, ntabwo cyahiriye menshi mu makipe akomeye, kuko ku ikubitiro muri 1/16 cy’irangiza Police FC yari yarageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize, yasezerewe na AS Muhanga, Kiyovu Sport nayo isezererwa na Musanze FC.

Mu mikino yindi ya 1/8 cy’irangiza yabaye kuri uyu wa gatatu, APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka yanyagiye Kirehe ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho AS Kigali itsinda kandi isezerera Espoir FC iyitsinze ibitego 3-1 kuri Stade ya Muhanga.

Ku wa kabiri tariki 26/03/2013 hari hakinwe indi mikino ibiri ya 1/8 cy’irangiza, aho Vision FC yasezereye SEC iyitsinze igitego 1-0, naho AS Muhanga igatsinda Aspor ibiteto 2-1.

Imikino yindi ya 1/8 cy’irangiza irakomeza kuri uyu wa kane tariki 28/03/2013, Musanze FC ikina na Unity FC kuri Stade ya Mumena, Mukura VS irakina n’Amagaju FC kuri Stade Muhanga, naho Isonga FC ikine na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka