FC Barcelone niyo yabanje gutsinda maze Paris Saint Germain yishyura igitego cya kabiri ku munota wa nyuma w’inyongera. Umukinnyi Ibrahimovich Zlatan yigaragaje cyane ku ruhande rw’ikipe ya Paris Saint Germain,yanakinishije umukinnyi David Beckham kuri uyu mugoroba kuwa 02/04/2012.
Mu bitego ikipe ya FC Barcelone yatsinze harimo igitego cya Lionel Messi watsinze igitego cya mbere nyuma akaza no gusimbuzwa ntiyarangiza umukino kubera imvune.

Ku rundi ruhande mu mujyi wa Munich mu Budage ikipe ya Bayern Munich yihereranye ikipe ya Juventus de Tourain yo mu Butaliyani iyitsinda ibitego 2-0.
Iyi kipe yakiniraga kuri stade yayo ya Arienz Arena yerekanye umukino wo mu rwego rwo hejuru imbere y’abafana bayo ndetse iranabashimisha.
Muri uyu mukino wa Bayern na Juventus habonetsemo igitego cyatsinzwe mu buryo bwihuse aho cyabonetse ku munota wa mbere gusa.
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 03/04/2013, Real Madrid iraza guhangana na Galatasalay yo muri Turkiya kuri Stade ya Santiago Bernabeo ya Real Madrid. Naho ikipe ya Borrusia Durtumound yo mu Budage ikaza gukina n’ikipe ya Malaga yo muri Espagne.

Muri iri rushanwa, ibihugu bya Espagne n’Ubudage bisigaranyemo amakipe menshi aho igihugu cya Espagne gifitemo FC Barcelone, Real Madrid na Malaga. Mu gihe Ubudage bufite Borrussia Dortumound na Bayern Munich.
Ikipe umunani nizo zizitoranyamo ane azajya muri ½ cy’irangiza cy’aya marushanwa. Izo kipe akaba ari FC Barcelone, Borussia Dortumund, Juventus de Tourain, Real Madrid, Galatasalay, Malaga, Bayern Munich na Paris Saint Germain.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|