Bwa mbere mu Rwanda hagiye kumurikwa amateka y’umupira w’amaguru

Kuri uyu wa gatanu taliki 29/03/2013 hateganyijwe igikorwa cyo kumurika bwa mbere amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mashusho. Aya mashusho azerekanwa kuri documentaire yitwa “KERA HABAYEHO” imara hafi amasaha abiri.

Umwe mu bateguye iki gikorwa, Regis Muramira, ukora urubuga rw’imikino kuri Radio One yavuze ko iyi documentaire igaragaza uburyo habayeho abakinnyi beza b’abahanga mu mupira w’amaguru mu Rwanda nka Maboneza, Ruhigubugi, Kanamugire, Poku, Kunde, Ngabonzima, Sabiti, Karekezi, Tigana, Gatete, Kayiranga , Kagurube, Mahame, Juif, Aimé Dollar, Maitre, Vita, Habimana Chrisostome, n’abandi.

Regis Muramira ukora urubaga rw'imikino kuri Radio One uzamurika amateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Regis Muramira ukora urubaga rw’imikino kuri Radio One uzamurika amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mubyo iyi documentaire yerekana harimo itahwa ry’amastade Regional n’Amahoro, imikino nka Kiyovu-Eclaire 1984, Etincelles-Mukura 1984, Final Trophée Habyarimana 1985 Kiyovu-Etincelles, Kiyovu-Panthers final 1990, Rayon-Al Hilal 1994, Cecafa 1999, APR-Julius Belger demi final 2003 conf cup, road to CAN 2004, u -17 exploit 2011, n’ibindi.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabera kuri Alpha Palace Hotel saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kwinjira bikazaba ari 5000 Frw ariko umuntu agahabwamo na DVD iriho aya mateka yose.

Eric Muvara

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri turabashimira uburyo mutugezaho amakuru meza

Alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2016  →  Musubize

Ndabasuhuza, nshakishije iki gikorwa, ndabasaba kumpa iyo DVD. murakoze

Kalisa yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

komereza aho uri umuntu w’umugabo cyane kuko twari tuyakenye twese ngo tumenye aho twavuye kugira ngo tumenye aho tujya muri Ruhago

niyonsenga protegene yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka