Imbuto Foundation yashyize miliyoni 97 mu gikombe cy’Amahoro
Imbuto Foundation yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu migendekere myiza y’imikino y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aho icyo kigo cyatanze miliyoni 97 zizakoreshwa kugeza iyo mikino irangiye muri Nyakanga 2013.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, yadutangarije ko nyuma yo gutangiza imikino y’igikombecy’Amahoro ari nta muterankunga bafite, bakomeje gushakisha birangira babonye Umbuto Foundation nk’umufatanyabikorwa kandi ngo bizabafasha.
Ati “Amafaranga twahawe n’Imbuto Foundation ni menshi ugereranyijwe n’ayo twahabwaga na MTN twakoranaga mbere ndetse arenda kuyakuba inshuro ebyiri. Ibi rero bizatuma twongera imitegurire myiza y’iyi mikino, irushanwa rirusheho kuryoha kandi amakipe akinane ishyaka kurushaho, dore ko n’ibihembo bizaba byiza kurusha mbere”.
Gasingwa avuga ko muri izo miliyini 97, 50% yayo azajya mu makipe yitabiriye igikombe cy’Amahoro, afashwe mu bijyanye n’ingendo ndetse no gutegura imikino, andi akazanavamo ibihembo.
Buri kipe yose yitabiriye igikombe cy’Amahoro uyu mwaka ndetse n’ayamaze gusezererwa mbere bataratangira gukorana na Imbuto Foundation azagenerwa amafaranga y’ubwitabire, ariko andi asigayemo yo akazakomeza guhabwa amafaranga kandi azagenda yiyongera uko amakipe yegereza umukino wa nyuma.

Umunyamabanga wa FERWAFA avuga ko ikindi gice cy’amafaranga asigaye kizajya mu mitegurire y’irushanwa, ibikoresho, kwamamaza ndetse n’ibindi bijyanye n’imigendekere myiza y’igikombe cy’Amahoro.
Muri ubwo bufatanye kandi, Ikigo Imbuto Foundation kizajya gitambutsa ubutumwa bwo kurwanya Malaria aho imikino izajya ibera hose, ndetse irushanwa ry’uyu mwaka rikaba ryariswe ‘Igikombe cy’amahoro mu kurwanya Mararia”.
Mu bihembo bizahabwa amakipe ane ya mbere hagaragaramo impinduka nini kurusha umwaka ushize ubwo iryo rushanwa ryaterwaga inkunga na MTN yari yashyizemo miliyoni 56, ikipe ya mbere igahabwa miliyoni eshanu.
Uyu mwaka ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni 10, ikipe ya kabiri ihabwe miliyoni 7, iya gatatu ihabwe miliyoni 5 naho iya kane ihabwe miliyoni 3.
Ikipe izaba yatwaye igikombe kandi izanahita ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).
APR FC ni yo yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ishize nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|