Toto Vilanova wahoze atoza ikipe ya FC Barcelona yitabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/5/2014 azize Kanseri yo mu muhogo yari arwaye kuva mu Ugushyingo 2011.
Nyuma y’imvururu zabaye ku kibuga ku musozo w’umukino wahuje Rayon Sport na AS Kigali ku cyumweru tariki ya 19/4/2014, aho abakinnyi, abafana n’abatoza bashyamiranye n’abasifuzi ndetse na polisi y’igihugu kubera kutishimira imisifurire, ikipe ya Rayon Sport muri rusange yafatiwe ibihano bikomeye.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) bwemeje ko irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe (clubs) yo muri aka karere rizabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona, aho biba bivugwa ko amwe mu makipe ashobora gutanga ruswa cyangwa se akaba yakina nabi agamije gufasha ayandi, azahanwa by’intangarugero nafatwa.
Uwari umutoza wa Manchester United, David Moyes, yirukanywe kuri uwo mwanya nyuma y’amezi 10 gusa yari amaze asimbuye Sir Alex Ferguson.
APR FC yari imaze igihe kinini iri ku mwanya wa kabiri yafashe umwanya wa mbere ku cyumweru tariki ya 20/4/2014, nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Rayon Sport itakaza umwanya wa mbere nyuma yo kunganya igitego 1-1 na AS Kigali kuri Stade Amahoro i (…)
Nyuma y’umukino wayihuje na AS Kigali aho yanganyije igitego 1-1 bigatuma itakaza umwanya wa mbere, Rayon Sport yateje imvururu zamaze iminota hafi 20, abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana b’iyo kipe barimo gushyamirana na Polisi y’igihugu yababuzaga gutera akavuyo muri Stade Amahoro yari imaze kuberamo umukino.
Mu mikino yakinwe ku wa gatandatu tariki ya 19/4/2014, amakipe ya Sunrise FC, Isonga FC na SORWATHE yitwaye neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza mu cyiciro cya kabiri, biyongerera amahirwe yo kuzakomeza muri 1/2 cy’irangiza.
Kimwe n’indi mikino, shampiyona ya Handball yari yarasubitswe kubera gahunda yo kwibuka, irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/4/2014 hakazakinwa imikino itatu.
Ikipe ya AS Kigali yatsinze Rwamagana City ibitego 3-1 mu mukino w’ikirarane wa 1/17 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro wabereye Kicukiro ku wa gatatu tariki ya 16/4/2014, izahura na Rayon Sport muri 1/8 cy’irangiza kuko yo yari yatsinze Sunrise FC ibitego 5-1 mbere ubwo andi makipe yakinaga 1/16 cy’irangiza.
Nyuma yo gutsindwa muri shampiyona 4-3 n’ikipe ya FC Barcelone, ijoro ryo ku wa 16 Mata 2014,wabaye umwanya mwiza wa Real Madrid wo kwihimura kuri Barcelone mu irushanwa ry’igikombe cy’umwami muri Espagne “Copa del Rey”,aho Real Madrid yatsinze Barcelone 2-1.
Imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi (UEFA Champion’s League) igeze muri ½ cy’irangiza aho Real Madrid izakina na Bayern Munich tariki 23/04/2014 naho Chelsea ikine na Atletico tariki 22/04/2014.
Nyuma yo kwitwara neza bagatsindira kuzitabira imikino Olympique y’urubyiruko izabera mu bushinwa muri Kanama uyu mwaka, amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 19 yijejwe ko agiye gufashwa kwitegura neza ku buryo no mu Bushinwa azagerayo agahesha ishema u Rwanda.
AS Kigali, ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, iratangira akazi ko kongera kucyisubiza kuri uyu wa gatatu tariki 16/4/2014, ubwo iza kuba ikina na Rwamagana City ku Kicukiro guhera saa cyenda n’igice.
Mu gihe habura imikino itatu gusa ngo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igere ku musozo, umutoza wa APR FC Mashami Vincent asanga bagifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe, ndetse bakazanagerekaho n’icy’Amahoro.
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri yagereje umusozo, amakipe umunani yitwaye neza kurusha ayandi mu mikino yo mu matsinda abiri yari agize shampiyona, agiye guhatanira imyanya ibiri ya mbere yo kujya mu cyiciro cya mbere.
U Rwanda rwabonye itike yo kuzakina imikino Olympique y’urubyiruko mu mikino bita Beach Volleyball ikinirwa ku mucanga, rukaba rwabigezeho nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu mikino Nyafurika yasojwe muri Ghana ku cyumweru tariki ya 13/4/2014.
Mu gihe u Rwanda rurimo kwibuka ku nshuro ya 20 abazizie Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mikino naho hateganyijwe iyo gahunda izakorwa muri Kamena nk’uko bitangazwa na Minisiteri ya Sport n’Umuco ari nayo ibitegura.
Rayon Sport yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda bigoranye Marine FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 23 wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa gatandatu tariki 5/4/2014.
Ikipe y’akarere ka Nyagatare yatangiye imikino ya gicuti, mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu kiciro cya kabiri mu kwezi kwa cyenda. Iyi kipe yiswe Nyagatare FC yakinnye umukino wa gicuti na Kiyovu Sport.
Nyuma yo gusezererwa mu mikino mpuzamahanga itsinzwe na Difaa El Jadida yo muri Maroc muri 1/8 cy’irangiza, AS Kigali yagarutse mu Rwanda, ndetse kuri uyu wa kane tariki ya 3/4/2014, ikaba yakinnye umukino w’ikirarane na Gicumbi FC iyitsinda ibitego 2-1.
Ubwo hakinwaga imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza muri UEFA Champion’s League, tariki 01-02/04/2014, Barcelone ntiyabashije kuhatsindira iwayo Atletico Madrid binganya igitego 1-1, na Manchester United inganya na Bayern Munich igitego 1-1.
Luc Eymael ntabwo azatoza Rayon Sport ubwo izaba ikina na Marine FC ku wa gatandatu Ubwo ikipe ya Rayon Sport izaba ikina na Marine FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa Turbo National Football League, ntabwo izaba ifite umutoza wayo Luc Eymael, kuko azaba yerekeje iwabo mu Bubiligi, gukemura ibibazo by’umuryango we.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) rifatanyije n’umushinga witwa World Bicycle Relief, watangije gahunda yo gutanga amagare ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo gutegura ahazaza h’umukino w’amagare mu Rwanda.
Umurenge wa Kivumu wegukanye igikombe cyo mu karere ka Rutsiro mu marushanwa bita Umurenge Kagame Cup, aho watsinze umurenge wa Rusebeya ku cyumweru tariki 30/03/2014 mu marushanwa yari amaze iminsi azenguruka imirenge yose igize akarere ka Rutsiro.
Rayon Sport yakomeje kuba ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindaga Etincelles ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 30/3/2014.
Nyuma y’aho bimenyekaniye ko ikipe nkuru y’u Rwanda mu mupira w’amaguru iri gushakirwa umutoza mushya, ibikomerezwa nka Didier Gomez, Ratomir Djukovic, Luc Eymael , Rene Feller na Adel Amrouche baravugwa mu bashaka ako kazi kandi bose bafite ibigwi bikomeye.
Police FC yafashe umwanya wa gatatu by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 29/3/2014.
Urugendo rwa AS Kigali rwarangiye ku wa gatandatu tariki ya 29/3/2014, ubwo yatsindwaga na Difaa El Jadida muri Moroc ibitego 3-0 mu mukino wa 1/8 wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika ( CAF Confederaion Cup).
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru yatsinzwe n’iy’u Burundi igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuwa kane tariki 27/03/2014, umukino ukaba wari ugamije gufasha amakipe yombi kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.