Abakinnyi ba Mukura bibasiwe n’umutekano muke uri i Burundi

Abakinnyi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi bakinira Mukura bibasiwe n’umutekano muke uhari,baracyategerejwe i Huye n’ubwo bitoroshye

Nyuma y’umutekano umaze iminsi urangwa i Burundi,nka kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bikomeje kugira ingaruka ku gihugu cy’u Rwanda,by’umwihariko bikba byanageze ku bakinnyi b’abarundi bakina mu Rwanda mu ikipe ya Mukura.

Hashize iminsi irenga icyumweru shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ihagaze kubera akaruhuko k’imikino y’amakipe y’ibihugu ari nako bamwe mu bakinnyi bamwe babonye akaruhuko berekeza mu bihugu byabo.

Ikipe ya Mukura ifite icyuho cy'abakinnyi bakiri i Burundi
Ikipe ya Mukura ifite icyuho cy’abakinnyi bakiri i Burundi

Ku ruhande rw’ikipe ya Mukura,hari umukinnyi Cyiza Hussein wari wagiye kwivuza,Ndayishimiye Christophe wari wagiye gushaka ibyangombwa,ndetse n’abakinnyi barimo Abu Ndayegamiye na Ali Niyonzima nabo berekeje muri kiriya gihugu cy’u Burundi.

Ndayishimiye Christophe wambaye nomero 5 ni umwe mu bakinnyi bakiri i Burundi
Ndayishimiye Christophe wambaye nomero 5 ni umwe mu bakinnyi bakiri i Burundi

Mu kiganiro umunyamakuru wa Kigali Today ukorera mu karere ka Huye yagiranye n’umujyanama mu bya Tekiniki muri irya kipe ariwe Kayitare Léon Pierre,yamutangarije ko bamwe mu bakinnyi ba Mukura bikigoye ko bahita bagaruka mu Rwanda kubera ibibazo bagize mu nzira ubwo berekezagayo

Kayitare yagize ati "Mu gihugu cy’I Burundi ubu ntibimeze neza, harimo abo bari barafashe, nka Abu we yaje tutizeye neza ko aza,Ali nawe ntibyoroshye kugira ngo aveyo,naho Cyiza Hussein we yari akivuza"

"Twaravuganye kuko bari bagize ingorane ,bari banabafashe babakuye mu modoka,n’uburyo babarekuye natwe twagizemo uruhare mu kubakurikirana kugeza babafunguye,gusa bashobora kuba bafite n’ibibazo byo mu miryango yabo ituye mu duce dufite ibibazo mu Burundi"

"Babafashe bagenda babakura mu modoka barabatwara,nyuma turakurikirana tumenya aho bari,hanyuma barabafungura, ubu kugira ngo bagaruke ni ibyo kwitondera,kubera ibibazo byo kwambuka ku mupaka" Kayitare aganira na Kigali Today

Iyi kipe ya Mukura Vs,ubu irabarizwa ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa Shampiona aho mu mukino iheruka gukina yatsinzwe na Rayon Sports ibitego bibiri ku busa,ikaba igomba kwakira Sunrise i Muhanga kuri uyu wa gatandatu,ikipe ikinamo bamwe mu bakinnyi banyuze muri iyi kipe nka Saka Robert na Segawa Mike.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

imana ibafashe ark nibagaruka ntibazasubireyo

roberto yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Turabashimira

peace yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Bakoze amakosa kwinjirayo ntamahoro ahari.ikindi mwakagiye mupanga abakinnyi bo mu gihugu hagati abo hanze bakaba leserve bataha gahunda igakomeza.

Rongin yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

ariko imana ibafashe bagaruke amahoro tubone ukuntu bazaryoshya shampiyona

kaporal emmy yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka