Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ritangire,na nyuma yo kwitabira amarushanwa atandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga,ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Ni muri urwo rwego,abakinnyi batanu bakinira ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare aribo Hadi Janvier, Joseph Aleluya, Joseph Biziyaremye , Gasore Hategeka na Bonaventure Uwizeyimana bagiye kwerekeza muri Cameroun mu isiganwa ryiswe Chantal Biya race rizamara iminsi itanu.

Biteganijwe ko iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 10 harimo 4 azaturuka ku mugabane w’i Burayi,abiri mu Bufaransa,imwe mu Busuwisi,n’indi yo muri Slovakia.Biteganijwe kandi ko ku mugabane w’Afrika harimo amakipe azaturuka muri Maroc,Egypt, Rwanda,Côte d’Ivoire na Burkina Faso,kongeraho abiri yo muri Cameroun.


Inzira zizakoreshwa mu isiganwa
14/10/2015 Prologue - Douala › Douala
15/10/2015 Etape ya 1 - Douala › Douala
16/10/2015 Etape ya 2 - Yaoundé › Ebolowa
17/10/2015 Etape ya 3 - Zoétélé › Meyomessala
18/10/2015 Etape ya 4 - Sangmelima › Yaoundé
Abatwaye iri siganwa mu myaka ishize
2014 | DEBESAY Mekseb
2013 | NGUE NGOCK Yves
2012 | MERCIER Alexandre
2011 | NGUE NGOCK Yves
2010 | TEGA Martinien
2009 | VAN AGTMAAL Peter
Ikipe y’u Rwanda biteganijwe ko izahaguruka i Kigali taliki ya 12/10/2015, ni numa y’aho kandi ikipe y’u Rwanda iheruka kwegukana umwanya wa mbere muri Tour de Cote d’Ivoire,mu gihe Hadi Janvier we yari yegukanye umwanya wa kabiri muri rusange.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
amavubi y aamagare azazana umudari turabyizeye .courage bagabo
hadi janvier tukuri inyuma kabisa
Ariko hakorwa iki ngo nindi mikino yo mu rwanda igere aho amagare ageze ubu?amagare courage kabisa