Ferwafa irasabwa Milioni 14 ngo isubizwe imodoka yafatiriwe

Milioni 14 nizo Ferwafa isabwa kwishyura RSSB ngo isubizwe imodoka yayo,atakwishyurwa n’inyubako yayo ikaba yafatirwa nk’uko amategeko abiteganya

Nyuma y’aho imodoka y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "Ferwafa" igwatiriwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB),ubu biravugwa ko n’inyubako ikoreramo iri shyirahamwe ishobora gutezwa cyamunara.

Ibi bije nyuma y’aho mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani imodoka y’iri shyirahamwe yari yagwatiriwe nyuma y’aho iri shyirahamwe ritari ryubahirije inshingano zijyanye n’amafaranga y’imisanzu y’abakozi igomba gutanga muri RSSB.

Iyi nyubako nayo ishobora gutezwa cyamunara
Iyi nyubako nayo ishobora gutezwa cyamunara

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Me Mulindahabi Olivier,yemeye ko aribyo hari umwenda Ferwafa ifitiye RSSB wo kuva mu 1991,ndetse anemeza ko RSSB ifite uburenganzira bwo gufatira imitungo ya Ferwafa mu gihe batubahirije ibyo basabwa.

Mulindahabi yagize ati "Nibyo hari umwenda Ferwafa ifitiye RSSB, ni umwenda wo kuva muri 1991 kugeza 2003 na 2005 kugeza 2008,harimo umwenda remezo wa milioni 22,izindi 40 zigakomoka ku nyungu"

"Twaje kwicarana na RSSB,nyuma yo kubara amafaranga yashyizwe kuri Konti ya RSSB,twasanze umwenda ugomba kuba Milioni 9,wakongeraho inyungu bikaba milioni zigera kuri 43" Mulindahabi aganira na Kigali Today

Mulindahabi Olivier,Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA
Mulindahabi Olivier,Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Inyubako ya FERWAFA ishobora gutezwa cyamunara

Nk’uko Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa yakomeje abitangaza, amategeko ateganya ko iyo hashize ukwezi umutungo warafatiriwe ntihushyurwe uwo mwenda,icyafatiriwe gishobora gutezwa cyamunara

"Itegeko rirabimerera,bashatse babikora,gusa ariko turumva bitazagera aho,kuko amategeko avuga ko habanza gufatirwa umutungo wimukanwa,utavamo ubwishyu hagafatirwa umutungo wimukanwa"

Kuva mu mwaka wa 2012 nibwo Ferwafa yamenyeshejwe ko igomba kwishyura uwo mwenda,ndetse hanatangwa impapuro z’ifatiramutungo,gusa ariko kugeza ubu ikaba imaze kwishyura Milioni 9.

Ferwafa kandi,yameyeshejwe na RSSB ko kugira ngo iyo modoka irekurwe,ari uko hatangwa kimwe cya kabiri cy’amafaranga asabwa,ariyo milioni 23,bivuze ko isabwa kwishyura izindi milioni 14.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka