Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda (Amavubi) yongeye gutsindwa umukino wa kabiri wa gicuti mu mikino yakiniraga muri Maroc,aho ije gutsindwa igitego 1-0 na Tunisia,nyuma y’aho yari yanatsinzwe igitego 1-0 na Burkina-Fasso kuri uyu wa gatanu.
Uyu mukino wahuje u Rwanda na Tunisia y’abatarengeje imyaka 23, ni umwe mu mikino Amavubi yagombaga gukina mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu,igikombe kizabera mu Rwanda kuva taliki ya 17/01/2016 kugeza 06/02/2015.

Uyu mwiherero kandi iyi kipe imaze mo icyumweru muri Maroc,uri no mu rwego rwo gufasha Amavubi kwitegura umukino uzayihuza na Libya mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya,umukino uteganijwe mu kwezi kwa 11/2015.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Amavubi
Rwanda XI: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Usengimana Faustin, Celestin Ndayishimiye (Abdul Rwatubyaye), Mugiraneza Jean Baptiste, Mukunzi Yannick(Djihad), Tuyisenge Jacques, Haluna Niyonzima, Sugira Ernest, Songa Isaie(Iranzi).
Subs:Eric Ndayishimiye, Omborenga, Rwatubyaye, Iranzi, Ngomirakiza, Ndahinduka, Bizimana.
Uyu mukino Amavubi atsinzwe, ni uwa kane atsinzwe mu gihe kigera ku mezi abiri,aho muri yo mikino yose yagiye atsindwa igitego 1-0 na Ghana,Gabon,Burkina-Fasso ndetse na Tunisia.
biteganijwe ko ko iyi kipe izagruka i Kigali ku wa Gatatumaze ikagera mu Rwanda ku wa Kane saa munani,aho abakinnyi bazahita basubira mu makipe yabo bakitegura Shampiona y’icyiciro cya mbere izakomeza mu mpera z’icyumweru.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|