Kuri Stade ya Kicukiro habereye umukino wari utegerejwe n’abantu benshi,aho amakipe yegukanye ibikombe by’umwaka w’imikino ushize ariyo APR yatwaye shampiona na Police Fc yatwaye igikombe cy’Amahoro yari yahuye.

Mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ndetse n’ubushyamirane ku makipe yombi,ikipe ya APR Fc niyo yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Iranzi Jean Claude ku munota wa 10 w’umukino,maze Emery Mvuyekure ntiyabasha kurigarura.

Mu gice cya kabiri cy’umukino,ikipe ya Police Fc yagarutse bigaragara ko ishakisha igitego cyane,ari nako yasatiraga cyane APR Fc ariko ntibyayorohera guhita ibona igitego.APR Fc nayo yakomeje gushaka uko yakongera ingufu mu busatirizi aho yinjizagamo Issa Bigirimana ndetse na Mubumbyi Barnabé.
Ku munota wa 80 w’umukino nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri,abakinnyi ba Police Fc baje kuwutera n’umutwe maze umunyezamu Olivier Kwizera awukuramo,urongera usanga Isaie Songa wahise awusubizamo maze Police iba ibonye igitego cyo kwishyura,ari nako kandi umukino waje kuza kurangira ari igitego 1-1.
Umukino mu mafoto













Umunsi wa gatatu wa shampiyona
Kuwa gatanu tariki 25/9/2015
• Bugesera FC 2 na Espoir FC 0
• Police FC 1na APR FC 1
Kuwa gatandatu tariki 26/9/2015
• Mukura V.S na Rwamagana City FC Muhanga
• Etincelles FC na Rayon Sports FC Tam Tam
• Kiyovu n’Amagaju - Mumena
Ku cyumweru tariki 27/9/2015
• AS Muhanga na Musanze FC- Muhanga
• Gicumbi na Marines - Gicumbi
• AS Kigali na Sunrise FC Mumena
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
A P R F.C NTIZIGERA ITSINDA POLICE
Muhanga nibatwitege