Nyuma y’amakuru yatangiye gucicikana kuri uyu wa mbere ko umutoza watozaga Rayon Sports yaba yamaze gusezera iyi kipe y’i Nyanza,ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko ayo makuru ari ibihuha.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Gakwaya Olivier,umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports,yatangaje ko bamaze iminsi bavugana ndetse banamwoherereje amafaranga y’urugendo,ku buryo bamutegereje i Kigali kuri uyu wa kane.
Gakwaya Olivier ati "sinzi aho ayo makuru ari kuva,Donadei turavugana,yadusabye kumwoherereza amafaranga y’urugendo twarabikoze,adusaba kumusabira visas,ibyo nabyo twarabikoze,igisigaye ni uko agomba kutugeraho kuri uyu wa kane"

Uyu mutoza wari wageze mu Rwanda mu kwezi gushize ndetse akanasinya amasezerano y’umwaka umwe,yaba iyongereye ku bandi batoza bamaze iminsi bava mu ikipe ya Rayon Sports amasezerano yabo atarangiye barimo,François Rosciuto na Didier Gomes Da Rosa.
Ikipe ya Rayon Sports mu gihe uyu mutoza ataragaruka,iri gutozwa by’agateganyo n’umutoza wungirije ariwe Habimana Sosthene,aho akomeje kandi kwitegura umukino uzamuhuza na Police Fc kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kicukiro
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye mbona uyu mutoza atabereye gutoza rayon sport kuko yambara nkamabandi azahindure imyambarire