Mu mukino wari watezwe n’abakunzi b’imikino mu Rwanda,kuri Stade ya Kicukiro ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza imbere y’ikipe ya Mukura Vs yahabwaga amahirwe menshi yo kwitwara neza muri uyu mukino.

Nyuma y’aho ikipe ya Mukura Vs itsinze APR Fc ku munsi wa kabiri wa Shampiona ubwo yayitsindaga ibitego 2-o,ikaza kandi no gutsinda Rwamagana ibitego 2-1,iyi kipe yo mu karere ka Huye yahabwaga amahirwe menshi yo kwitwara neza imbere ya Rayon Sports itari ihagaze neza muri Shampiona.

Mukura VS:Shyaka Regis, Hakizimana Alimas, Habimana Hussein, Shyaka Philbert, Ndayishimiye Celestin, Ndayegamiye Abou, Niyonzima Ally, Hakizimana Muhadjil, Muyango Ombeni (C), Habimana Youssuf, Ndayishimiye Christophe.
Rayon Sports yaherukaga kunganya na Etincelles 0-0,ndetse na mbere yaho yari yatsinze na AS Kigali ku mukino wa kabiri wa Shampiona,yinjiye mu mukino benshi batayiha amahirwe ahagije yo kwitwara neza.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (c), Niyonkuru Djuma Radjou, Irambona Eric, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Ishimwe Kevin, Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel, na Kasirye Davis.
Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku ishoti ryaterewe kure na Kwizera Pierrot ukomoka mu gihugu cy’u Burundi,maze Davis Kasirye wari wabanjemo bwa mbere muri iyi shampiona,aza kongeramo icya kabiri kuri Penaliti,ari nako umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports ku busa bwa Mukura.



Uko imikino y’umunsi wa 4 wa Shampiona yagenze
Kuwa Gatanu:
APR FC 2-0 Bugesera FC
Amagaju FC 2-1 Espoir FC
Kuwa Gatandatu:
Rwamagana City FC 0-1 Police FC
FC Musanze FC 0-0 Kiyovu Sports
Rayon Sports FC 2-0 Mukura VS
Ku cyumweru:
Marines FC vs AS Muhanga – Tam Tam
Sunrise FC vs Etincelles FC – Rwamagana
AS Kigali vs Gicumbi FC – Mumena
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|