Ibifashijwemo na Murengezi Rodriguez wayitsindiye ibitego 3 muri 4-0 yatsinze Sunrise,AS Kigali yahise yicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiona.

Mu mukino wabaye kuri iki cyumweru kuri Stade Mumena,abasore ba Eric Nshimiyimana bari banafite morale y’uko baheruka gutsinda Rayon Sports,baje kongera kwihererana Sunrise bayitsinda 4-0 ari nawo mukino umaze kuboneka mo ibitego byinshi muri Shampiona.
Uko imikino yose yagenze ku munsi wa gatatu wa Shampona
Ku wa Gatanu
Bugesera FC 2-0 Espoir FC
Police FC 1-1 APR FC
Ku wa Gatandatu
SC Kiyovu 2-0 Amagaju FC
Mukura VS 2-1 Rwamagana City FC
Etincelles FC 0-0 Rayon Sports FC
Ku cyumweru
AS Muhanga 0-2 Musanze FC
Gicumbi Fc 1-0 Marines
AS Kigali 4-0 Sunrise FC

Urutonde

Abamaze gutsinda ibitego byinshi
Murengezi Rodriguez (AS Kigali) 4
Christopher Ndayishimiye (Mukura VS) 3
Peter Otema (Musanze Fc) 3
Kasirye Davis (Rayon Sports) 2
Songa Isaie (Police Fc) 2
Djihad Rucogoza (Bugesera Fc) 2
Jacques Tuyisenge (Police FC) 1
Ndayishimiye Yussuf (AS Kigali) 1
Patrick Munyankindi (Sunrise Fc) 1
Jean Claude Iranzi (APR Fc) 1
Shampiona irakomeza mu mpera zz’iki cyumweru,aho ikipe ya Mukura ihagaze neza muri iyi minsi iza kuba icakirana Rayon Sports imaze gukina imikino ibiri idatinda n’umwe.
Umunsi wa kane
Ku wa gatanu taliki ya 02/10/2015
• APR FC Bugesera FC -Kicukiro
• Amagaju FC Espoir FC –Nyamagabe
Ku wa gatandatu taliki ya 03/10/2015
• Rwamagana City FC Police FC -Rwamagana (Police )
• Musanze FC SC Kiyovu Musanze
• Rayon Sports FC Mukura V.S Kicukiro
Ku cyumweru taliki ya 04/09/2015
• Marines FC AS Muhanga Tam Tam
• Sunrise FC Etincelles FC Rwamagana
• AS Kigali Gicumbi FC Mumena
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mutavuzemo rayonsport inkuru zanyu ntizasomwa? Rayon we genda urakomeye. koko! naho kuba ku mwanya wa 7 byo ntarirarenga, ibintu twizeye ko bizajya mu buryo. Uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa.