Nyuma y’iminsi agaragara mu myitozo y’ikipe ya APR Fc,rutahizamu wahoze akinira ikipe ya Mukura Vs ndetse na Rayon Sports,Mahoro Nicolas aratangaza ko yamaze kumvikana na APR Fc kuzayikinira uyu mwaka w’imikino wa 2015/2016.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore ubwo yari ararangije imyitozo yo kuri uyu wa mbere ,yadutangarije ko iyi kipe yamuhamagaye ngo ayikinire,ndetse anatangaza ko ku giti cye bisa nk’ibyarangiye igisigaye ari ukuyisinyira kandi nabyo nta gihe gisigaye
Mahoro Nicolas yagize ati "APR Fc yarampamagaye ngo tugirane ibiganiro,byagenze neza,ubu igisigaye ni ugusinya kandi nabyo nta gihe kinini bizatwara,ndumva nizeye kwitwara neza kuko abo tuzaba duhanganye ntacyo bandusha,nkaba numva ngomba no kuzakina CHAN mu kwa mbere"

Mahoro Nicolas kandi wananyuze ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi,yanyuze mu ikipe ya Mukura ntibyamuhira,ndetse ayivuyemo yerekeje muri Kiyovu Sports ariko nabwo ntibabasha kumvikana
Emery Bayisenge ngo ntaremererwa kugira icyo atangaza
Mu myitozo y’ikipe ya APR Fc kandi hakomeje kugaragaramo myugariro wayikiniye na Shampiona ishize ariwe Emery Bayisenge,aho yari yarerekeje muri Autriche ariko ntibyamuhira.

Uyu mukinnyi nyuma y’imyitozo twaramwegereye ngo agire icyo atangariza abanyarwanda by’umwihariko abafana b’ikipe ya APR Fc,gusa ariko yadutangarije ko abayobozi be bataramuha uburenganzira bwo kugira icyo atangariza itangazamakuru.

Biteganijwe ko aba bakinnyi bombi ibyabo nibiramuka birangiye,bazifashishwa ku mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu,aho APR Fc izaba yakiriye Rwamagana ku kibuga cyo ku Mumena
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
emry biradushimisha iyo uri gukinira ikipe yacu y APR FC kuko ukina nka JOHN TERRY wa CHELSEA.
Wenda emry yihangane kuko abuzariyamahirwe yo gukina iburayi. ariko kubwange kubagarutse biranshimishije! nazafatanye nikipe yacu tugumye duhashye gasenyi ! Kukondabizi buriya gasenyi yamubonyiratitira. Kubera za kufura mutayobewe!