Depite Gilbert Kalinda muri Kivu y’amajyaruguru uhagarariye ishyaka rya UNC, avuga ko ikibazo cy’amasaha yo gufunga umupaka uhuza Goma na Gisenyi kibangamira abashaka kuzareba CHAN2016 izabera I Rubavu.
Depite Gilbert Kalinda aganira n’itangazamakuru tariki ya 15 Ukwakira, yagaragaje ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo bubima amahirwe bahabwa n’ibihugu baturanye.
Ahereye ku mikino ya Chan 2016 izakirwa n’u Rwanda ndetse igakinirwa mu karere ka Rubavu, avuga ko abanyekongo batazashobora kuyikurikirana bitewe n’amasaha yo gufunga umupaka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Depite Gilbert Kalinda avuga ko abaturage batuye mu mijyi ya Goma, Bukavu, Uvura, Bunia na Lubumbashi imibereho yabo ishingira ku biva mu burasirazuba bw’igihugu baturanye, nyamara gukorana ingendo n’abahatuye ntibyoroha.
“Igihugu cyagombye korohereza abaturage gukora ingendo mu gukora ubucuruzi no guhahirana, ariko iwacu baratugora mu gihe ibihugu biduturanye byorohereza abaturage kwiteza imbere.” Depite Gilbert Kalinda
Uretse kuba abatuye umujyi wa Goma bavuga ko batoroherezwa kubona impapuro z’ingendo zihenze kubashaka gukora ingendo. Depite Gilbert Kalinda avuga ko abakura ibicuruzwa mu Rwanda babyinjiza Goma bakwa amafaranga menshi ku ruhande rwa Kongo bigatuma badashobora kubona inyungu.
Imikino ya Chan 2016 izabera mu Rwanda biteganyijwe ko izatangira 16 Mutarama 2016 kugera tariki ya 7 Gashyantare 2016, abashaka kureba izabera Rubavu ishobora kuzajya itangira saa cyenda na saa kumi, amasaha azabangamira abanyekongo kuko yarangira imipaka iba yafunzwe.
Ikipe ya Kongo kandi yanamaze kubona itike yo kuzizitabira imikino ya Chan2016 izabera mu Rwanda nyuma y’aho Republika ya Centrafrica bagombaga gukina ititabiriye umukino wagombaga kubahuza,ariko ngo urupapuro rw’inzira rutari Pasiporo rugura amadolari atanu ruzabangamira abashaka guherekeza ikipe mu Rwanda kandi rutagombye guhenda.
Sylidio Sebuharara
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye nkumu nyekongo uba mu Rwanda,ndumva iyo ntumwa ya rubanda izi ikibazo cyabaturage baturiye imipaka na masaha igihugu cyacu cyashizeho kunyungu zabayobozi ariko abaturage bakabihomberamo.turasaba leta yacu ya RD congo kureba ibifitiye abaturage akamaro harihokureba inyungu zabo gusa.turategereje kuri iki kifuzo turebe uko ubuyobozi buri bubikoreho niba bakorera inyungu zabaturage.dukeneye ko abavandimwe bacyu baza gushigikira ikipe yacyu nokureba umupira wa CHAN ntambogamizi.