Karekezi yerekeje muri Club Athlétique Bizertin abifashijwemo n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, uherutse no gufasha rutahizamu Kagere Meddie kwerekeza muri Tunisia gukina muri ES Zarzis.
Club Athlétique Bizertin ni ikipe yo mu mujyi wa Bizerte, uri mu majyaruguru y’umugabane w’Afurika ku nyanja ya Mediterane.
Club Athlétique Bizertin yashinzwe mu 1928, ifite ibikombe bine bya shampiyona y’icyo gihugu, n’igikombe cyahoze kitwa CAF Cup Winners’ Cup n’ibindi.
Mu mwaka wa 2005- 2007, Karekezi w’imyaka 29 yagiye mu ikipe ya Helsingborgs IF yo muri Suwede ayikinira imikino 60 atsindamo ibitego 18.
Mu mwaka wa 2008 kugeza 2009 yagiye mu ikipe ya Hamarkameratene aho yayikiniye imikino 32 ayitsindira ibitego 6; mu mwaka wa 2010 yakiniye ikipe ya Östers IF maze ayikinira imikino 49 atsinda ibitego 6. Nyuma y’uwo mwaka yaragarutse mu ikipe ya APR FC.
Muri shampiyona irangiye, Olivier yatsindiye APR FC ibitego 14. Karekezi avuga ko nyuma yo kurangiza amasezerano muri Club Athlétique Bizertin azahita ajya kwiga ibijyanye no gutoza umupira w’amaguru.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|