Ubwo Manchester City yakinaga ikanatsindwa ibitego 3-2 na Real Madrid kuri stade Santiago Bernabeu muri Espagne, Mancini ntiyakinishije Balotelli.
Amakuru dekedha Dailymail avuga ko muri iyi minsi umutoza Mancini yamutereye icyizere nyuma y’aho ku myitwarire ye mibi, hiyongereyeho no kunywa itabi.
Icyatumye ahanini umutoza Mancini atajyana uyu musore w’imyaka 22 muri Espagne, ni uko nyuma y’aho Manchester City inganyirije igitego 1-1 na Stoke City muri shampiyona, Malotelli yahise ajya mu kabari kwinywera inzoga ndetse no kwishimana n’inshuti ze zirimo umukinnyi wa Boxe witwa Amir Khan barinda bageza mu gitondo.

Ibyo byatumye, umutoza Mancini afata icyemezo cyo kutazamukinisha ku mukino wa ‘Champions Leage’ bakinnye na Real Madrid ku wa kabiri tariki 18/09/2012.
Ikindi gituma umutoza Mancini atavuga rumwe na Balotelli, ni ummuco uyu musore ukomoka muri Ghana yadukanye wo kunywa itabi.
Nubwo hataramenyekana umubare w’amasigara (cigarettes) anyway ku munsi, dailymail ivuga ko uyu musore akunze kugaragara anyway itabi inshuro nyinshi iyo avuye mu myitozo cyangwa gukina, kandi ngo anakunze gukererwa kuhera mu myitozo.
Ngo icyababaje Mancini, ni uko yamushakiye n’abantu bazajya bamugira inama mu bijyenye no kurinda ubizima ndetse no guhindura imyitwarirer ariko ngo yarananiranye.

Ayo makosa Balotelli aheruka gukora, aje asanga ayo yigeze gukora, ubwo yari yagize umunsi mukuru maze atumira inshuti ze, zaje kwishima maze zikaza gutwika inzu ye yabagamo.
Hejuru y’ayo makosa ariko, ntibibuza ko Mancini ngo akimufata nk’umwe mu bakinnyi bakomeye agenderaho, kandi akamufata nk’umwe mu bakinnyi bakome ku isi.
Kuva yegera muri Manchester City muri 2010 aguzwe akayabo ka Miliyoni 24 z’ama Pounds, Balotelli ntiyasibye kwandikwa mu itangazamakuru kubera bimwe mu bikorwa yakoraga bitangaje cyangwa se n’amakosa akenshi atajya yihanganirwa n’umutoza Roberto Mancini.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|