Rusizi: Ba bihemu mu ma banki bagiye gushikirizwa ubutabera
Akarere ka Rusizi karatangaza ko katazongera kwihanganira abantu bafata inguzanyo mu ma banki ariko banki ntibubahirize amasezerano yo kwishyura, bikaviramo byinshi muri byo guhomba.
Ibi nibyo byatinzweho mu nama aka karere kateguye yari ihuje ibigo by’imari byose bihakorera, yari igamije kureba imikorere n’imikoranire hagati y’ibyo bigo n’ababigana, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21/09/2012.
Marcel Habyarimana, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yasabye ibigo byaba byarambuwe n’aho bose ba bihemu, kubigaragaza hakongera kubaho kubibutsa ko bishe amasezerano bityo bakishyura byihuse bitaba ibyo bagashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Habyarimana yanongeye gusaba ibyo bigo gukomeza guha serivisi nziza ababigana, kabone n’ubwo harimo ba kidobya batubahiriza amasezerano.
Ibigo by’imari biciriritse nka SACCO byakanguriwe kongera abanyamuryango, kuko bikigaragara ko imibare y’abaturage babigana ikiri hasi ugereranyije n’abaturage batuye mu mirenge. Abagikorera ahadafututse nabo banasabwe gushaka inyubako zo gukoreramo mu bihe byavuba, kuko bigaragara ko hari abagikorera ahatajyanye n’igihe.
Abitabiriye iyo nama basabye ko ibyaganiriwe byakwihutishwa gushyirwa mu bikorwa, cyane cyane mu gukemura ikibazo cyabantu bambuye ama Banki kuko kibahangayikishije.
Gusa kuri za SACCO harabagaragaje ko ubushobozi bwo kwiyubakira bukiri bucye, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone aho bakorera hisanzuye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|