Wikendi itaha hari uruhurirane rw’igitaramo cya Mani martin n’icya Patient Bizimana

Kuwa Gatandatu utaha hateganyijwe ibitaramo bibiri bikomeye birimo icya Patient Bizimana uririmba indirimbo zihimbaza Imana na Man Martin wacyimuriye muri iyo wikendi, nyuma y’aho yabonye ubutumire bwo kujya kuririmba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Man Martin witabiriye ibirori bya Rwanda Day azamurika album ebyiri icyarimwe kuwa Gatandatu tariki 30/09/2012, mu gihe Bizimana nawe umaze kumenyekana mu ndirimbo zihimbaza Imana azaba ataramira abakunzi be.

Gusa Bizimana yamaze impungenge abakunzi be ko ibyo bitaramo byombi bizaba mu mu masaha atandukanye. Avuga ko icye aricyo kizabanza hagakurikiraho icya Man Martin.

Ati: “Igitaramo cyanjye cyo kizatangira kare kuburyo saa kumi n’ebyiri kizaba kirangiye kandi ngirango icya Mani Martin cyo kizatangira sa kumi n’ebyiri hatangize igihinduka donc kizatangira nyuma y’icyanjye.

Abantu bashobora kuzaba baje iwacu nyuma bakahava bajya kwa Mani Martin ntakibazo.”

Ikirango cy'igitaramo cya Man Martin
Ikirango cy’igitaramo cya Man Martin

Igitaramo cya Patient Bizimana ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Poetic Everning of Praise and worship” Kikaba kizagaragaramo abahanzi nka Dominic Nic, Liliane Kabaganza, Gaby Irene, Cpt. Simon Kabera, Aime Uwimana na Nelson Mucyo.

Kuzinjira muri iki gitaramo cy’akataraboneka mu mugi wa Kigali ni amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 2000 ahandi. Igitaramo kizaba kuva Saa kumi z’umugoroba muri salle ya Sport View Hotel.

Ikirango Bizimana yakoresheje mu kwamamaza igitaramo cye.
Ikirango Bizimana yakoresheje mu kwamamaza igitaramo cye.

Kumurika alubumu ebyiri “Intero y’Amahoro” na “My Destiny” za Mani Martin byo bizabera muri Serena Hotel, aho isaha yo gutangira yari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nihatagira igihinduka.

Kugeza ubu ntiharatangazwa gahunda nshya ijyanye n’iki gitaramo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka