Minisitri Mitali asanga abagiye mu mikino ya Londres ntako batagize
Nubwo Abanyarwanda bitabiriye imikino Olympique na Paralympique batashye ari nta mudari n’umwe begukanye, Minisitiri wa siporo n’Umuco Protais Mitali asanga baragerageje gukora ibyo basabwaga kuko bakinaga n’abahanga cyane kubarusha.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 20/09/2012 ku cyicaro cya Minisiteri ya siporo n’Umuco i Remera, Minisiteri Mitali yavuze ko yagerageje gukirikirana imikino yose yakinwaga n’Abanyarwanda, akaba yarasanze baragerageje kwitwara neza muri rusange, ukurikije abo bakinaga nabo.
Minisitiri Mitali yasobanuye ko byumvikana ko kuba nta mukinnyi n’umwe wabashije kuzana umudari byababaje Abanyarwanda, ariko ko na none umuntu atabura gushima bamwe mu bagerageje kwitwara neza kurenza uko bari basanzwe bitwara.

Yagize ati “Nakurikiranye abakinnyi bose uko bakinaga, ariko ahenshi wasangaga abo bakina nabo babarusha inararibonye, imbaraga ndetse n’ubuhanga, njyewe rero nkaba nsanga umuntu atabagaya”.
Minisitiri Mitali asobanura ko ibyo baboneye mu mikino ya Londres bigomba kubaha isomo ryo gutegura neza imikino Olympique na Paralympique itaha izabera i Rio de Janeiro muri Brazil mu mwaka wa 2016.
“Birashoboka ko nidutangira kwitegura iyi mikino hakiri kare, dushobora kuzavana imidari i Rio de Janeiro. Abakinnyi bavuye i Londres ndetse n’abandi bato bagomba gutangira gutehurwa, bagakurikiranwa, ku buryo twifuza ko muri 2016 twazajyana abakinnyi benshi muri iyo mikino kandi banafite ubuhanga bitari ukujyayo ku butumire nk’uko rimwe na rimwe bikunze kubaho”.

Mu mikino Olympique yabereye i Londres kuva tariki 27 Nyakanga kugeza tariki 12 Kanama 2012, U Rwanda rwari ruhagarariwe na Adrien Niyonshuti usiganwa ku magare, Jackson Niyomugabo na Alphonsine Agahozo bakina umukino wo koga, Kajuga Robert, Claudette Mukasakindi na Jean Pierre Mvuyekurebasiganwa ku maguru na Uwase Yannick ukina Judo.
Naho mu mikino Paralympique yabaye kuva tariki 29 Nyakanga kugeza tariki 9 Nzeri 2012, U Rwanda rwahagarariwe n’ikipe ya Sitting Volleyball, Muvunyi Herimas na Theoneste Nsengimana bakina umukino wo gusiganwa ku maguru na Theogene Hakizimana ukina umukino wo kurushanwa guterura ibiremereye.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|