Ibitaro bya Remera Rukoma byategetswe kwisubiraho mu gutanga serivisi inoze

Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, arasaba abayobozi b’ibitaro bya Remera Rukoma kwihutira gukemura ibibazo bya srivisi mbi zibirangwamo, nyuma y’uko abenshi mu bahivuriza bakomeje kwinubira serivisi bahabwa.

Ubwo yagendereraga ibi bitaro, kuri uyu wa Gatanu tariki 21/09/2012, Minisitiri Binagwaho yari agamije kwirebera imikorere y’ibi bitaro, nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abarwayi abarangaranwa n’abaforomo bikabaviramo kurushaho kuzahara n’abatishoboye batarabona Mituweli rimwe na rimwe ntibakirwe.

Gusa Minisitiri yasanganijwe ibibazo bitandukanye bishobora kuba intandaro ya serivisi itanoze n’isuku nke, birimo umubare w’abakozi mucye n’ibikoresho bidahagije, nk’uko ubuyobozi bw’ibitaro bwabitangaje.

Kuri ibi bitaro hanagaragara n’ikibazo cy’isuku nke, iterwa ahanini ni uko nta bwiherero buhagije bafite, aho usanga imwe mu misarane yaruzuye, indi yarafunzwe itagikoreshwa kubera gusaza.

Ikindi gitera isuku nke ni uko abenshi mu baharwarira baturuka mu mirenge ya kure, bikaba ngombwa ko batekera ku bitaro.

Pasiteri Bizimana Jerome uyobora itorero Presypteriene rishinzwe ibi bitaro,yavuze ko ibibazo bitandukanye ibi bitaro bifite, ari byo bituma rimwe na rimwe serivisi zitamera neza. Ashimangira cyane ikibazo cy’abakozi bacye nk’intandaro yo kudatanga serivisi nziza.

Ibibazo by’ingenzi bamugejejeho, ni icy’inyubako nke kandi zigishakaje amabati ya Fibro-ciment, kutagira bimwe mu bikoresho nkenerwa, abakozi badahagije n’imodoka nke.
Dr. Esangula Paul umuyobozi w’agateganyo w’ibi Bitaro, yongeraho ikibazo cy’inyubako n’icya bimwe mu bikoresho bya ngombwa ibyo bitaro bidafite nk’imashini itera ikinya ndetse n’imodoka zo kubafasha mu kazi zidahagije.

Minisitiri w’ubuzima, yasabye abakozi b’ibi bitaro kwakira neza abarwayi abibutsa ko ari imwe mu nshingano zabo.

Yasabye kandi ko ikibazo cy’abatishoboye bagomba kwishyurirwa na Leta ubwisungane mu kwivuza, ubuyobozi bw’akarere bwakorana n’ababishinzwe bakababonera amakarita ku buryo bwihuse, asaba ibitaro kujya babakira hagati aho.

Naho ku bijyanye n’ikibazo cy’abakozi bake, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwasabwe gukora raporo igaragaza ko abakozi bahari ari bake ugereranyije n’umubare w’abarwayi bakira, hagashakwa uko bakongerwa.

Yasabye kandi ubuyobozi bw’ibitaro, gukemura ikibazo cy’isuku mu gihe kitarenze icyumweru, naho ku bijyanye n’inyubako, ngo nta gisubizo yihita atanga, ariko Minisiteri ikaba igiye kugishakira umuti.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Erega byaba ibya leta cg ibyigenga bose bavura abanyagihugu !Ku bakozi ba ho bo,bacungana n’ukwezi ngo bahembwe,inzego zo zigomba kuba zitinyana cg zipingana mu kugaragaza ibikenewe kuko bamwe bibwira ko bafite ijambo kurusha abandi. Nyuma y’ibyo minisante izasubireye ikore iperereza no ku bwumvikane bw’abakoziahubwo. Ubundi ni igire icyo ikora itange urugero aho kuvuga gusa kukko abaturage turahashirira !!

kaajohn yanditse ku itariki ya: 23-09-2012  →  Musubize

Mubyukuri bazakore urugendo shuli kubitaro bya gitwe nubwo nabyo bihora bisaba akarere ka Ruhango kubona ubutaka buhagije bwo gukoreraho bukaba butaratanga igisubizo, ariko ibirebana n’isuku byo nakibazo, kandi bita kubarwayi babo kuburyo bagaburirwa bagafasha abatishoboye.

gitwe yanditse ku itariki ya: 23-09-2012  →  Musubize

Aho hantu naharwarije uwanjye ndahazi. Ni ibitaro bishaje, umwanda ukabije, abarwayi boroswa amashuka yacitse, septic tanks zuzuye ku buryo umwanda usohoka hanze, nta na oxygene bagira ku buryo indembe zitongererwa umwuka. Ni habi pe!!!!
Akarere nako ntikabyitaho ngo kuko ari ibya EPR. Sinumva n’ukuntu ako Karere kabaye n’aka kabiri mu Mihigo.

kiki yanditse ku itariki ya: 23-09-2012  →  Musubize

Ibyo bitaro byabuze umuyobozi wari ubishoboye!!hari umuganga wahembwaga adakora nawe yarabizahaje,azakurikirannye.

kalisa yanditse ku itariki ya: 22-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka