Shakira agiye kubyarana umwana na Gerard Piqué

Akoresheje Twitter na Facebook, tariki 19/09/2012, umuhanzi mpuzamahanga Shakira yatangaje ko ari hafi kubyara umwana wa mbere wa Gerard Piqué, umukinnyi wa Barcelone.

Yagize ati: “Nk’uko bamwe mubizi, Gérard na njye, dushimishijwe n’uko tugiye kwibaruka umwana wacu wa mbere.”

Uwo muhanzi na Gerard bashyize ahagaragara iby’urukundo rwabo rwahwihwiswaga n’ibitangazamakuru binyuranye.

Shakira uvuka mu gihugu cya Colombiya yatangaje ko bagiye gufata umwanya wo kwiyitaho naho ibijyanye n’ibikorwa byo kwamamaza bakaba babihagaritse ariko bikazasubukurwa mu minsi iri imbere nyuma yo kubyara.

Shakira n'umugabo we, Pique.
Shakira n’umugabo we, Pique.

Shakira w’imyaka 35, ubu yibera mu gihugu cya Espagne mu mujyi wa Catalogne aho yibanira n’umukunzi we Gerard Piqué ukinira ikipe ya Barca; nk’uko ikinyamakuru Lepoint dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Mu minsi ishize, se umubyara yahakanye amakuru yacicikanaga mu binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye ko umukobwa we atwite. William Mebarak yabivuze atya: “Numvishe ko ibitangazamakuru bitangaza ko umukobwa wanjye atwite. Ayo makuru si yo na mba.”

Aya makuru amenyekanye mu gihe uwahoze ari umugabo we, Antonio de la Rua yareze Shakira babanye imyaka 11 nk’umugabo n’umugore, asaba indishyi n’impozamarira kubera gutandukana atabishakaga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka