Abaganga bemeza ko indwara ya kanseri ibonetse kare ivurwa igakira

Indwara ya kanseri ishobora kuvurirwa mu Rwanda igakira burundu, cyane iyo ibonetse hakiri kare, nk’uko byemezwa n’abaganga bafite ubunararibonye mu kuvura iyi ndwara ihangayikishije isi kugeza uyu munsi.

Bamwe mu babyemeza ni abaganga n’abaforomo 40, nyuma yo guhugurwa ku bumenyi bw’ibanze ku ndwara ya kanseri. Aba baganga baturutse mu bitaro by’uturere n’ibitaro bikuru bitandukanye mu gihugu, bahugurirwaga mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru.

Basoza aya mahugurwa kuri uyu wa Gatanu yariki 21/09/2012, bavuze ko bafashe ingamba yo kujya basuzuma hakiri kare iyi ndwara, dore ko byagaragaye ko iyo ifatiranywe ivurwa ndetse igakira burundu, nk’uko byemezwa n’umwe muri bo witwa Dr. Chantal Munyemayire.

Yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye gukangurira abaturage ko indwara za kanseri zabonewe imiti, bityo bakihutira kwisuzumisha kuko iyo izi ndwara zibonetse hakiri kare zivurwa ndetse zigakira.

Ibi kandi bishimangirwa na Rosette Nahimana, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya indwara zandura na Kanseri irimo, wavuze ko hari ikizere ko nyuma y’aya mahugurwa abaganga bagiye kujya basuzuma kanseri mu ndwara zibanze, kugira ngo uwo ibonetseho abe yavurwa hakiri amahirwe yo gukira.

Aba baforomo bahuguwe mu gihe kingana n’icyumweru, ni abaturuka mu bitaro by’uturere n’ibitaro bikuru, nk’ibitaro byitiriwe umwami Faical, ibitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali, ibitaro bikuru bya kaminiza bya Butare n’ibitaro bya Gisirikare.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka