Mu myaka yashize mu Rwanda nta mugore wari wemerewe gufunguza konti

Elie Nizeyimana, umunyamategeko wo mu muryango utegamiye kuri Leta “Haguruka”, ushinzwe kurengera abagore n’abana mu Rwanda, avuga ko amategeko yariho mu myaka ishize mu Rwanda yabuzaga umugore kuba yatunga konti muri banki.

Nzeyimana yabitangarije mu mu karere ka Muhanga, ubwo yahaga amahugurwa bamwe mu bafite aho bahurira no kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu nzego zitandukanye muri aka karere.

Avuga ko mu myaka ya mbere yi 1980, umugore atabaga yemerewe kuba yafunguza konti ye bwite kabone n’iyo yabaga afite akazi kaba aka Leta cyangwa akariko kose kamwinjiriza amafaranga.

Abagore mu gihe cyo ha mbere ntibitabwagaho n'amategeko muri gahunda zitandukanye.
Abagore mu gihe cyo ha mbere ntibitabwagaho n’amategeko muri gahunda zitandukanye.

Umugore yagombaga gukoresha konti y’umugabo we kugira ngo umushahara we umugereho. Ibyo byari ivangura rishingiye ku gutsina ryakandamizaga abagore, nk’uko Nzeyimana yakomeje abyemeza.

Ati: “Umugore iyo yashakaga umugabo yafatwaga nk’umwana muto, kuko yataga bwinshi mu burenganzira bwe”.

Iki kibazo cyaciwe mu Rwanda n’itegeko mpuzamahanga ryasohotse mu 1979, ribuza ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore.

Nizeyimana yakomeje avuga ko kugeza ubu mu Rwanda, umugore afite agaciro gakomeye kuko nta vangura akigirirwa kuko ngo n’uramutse ashatse ku rikora cyangwa akanarikora hari amategeko ariho ashobora kumuhana.

Avuga kandi ko kuba no mu nzego zifata ibyemezo abagore barahawe ijambo ku buryo bugaragara, ari intambwe ikomeye kuko mbere nta mugore wafataga ibyemezo kandi bakabahezwa mu mashuri n’abize nabo bagahezwa mu mashami menshi y’ingirakamaro nk’amasiyansi na tekiniki.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se uyu Elia ko atangiye gusebya Haguruka koko, ubu se turacyavuga ibya 1980 muri 2013??? ubu se niyo mari arisha? navuge uburyo abagore bagomba kujera imitungo y’umuryango aho kwibera mu mateka! ikindi iyo avuze ngo mbere nta mugore watataga icyemezo ubwo aba ashatse kuvuga ryari? umugabekazi ntayavugaga bigakorwa??? imvugo nk’iyi irandakaza, bajye bareba ibiri real kandi updated berebe abo umugore ageze atera imbere, ariko guhora mu kahise ngo amaprojet akomeze ni bibi.

Marie yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka