Gahunda yo kugurana ubutaka ku mudugudu mu ntara y’Amajyepfo biragaragaza imbogamizi ku baturage

Bamwe mu bayobozi bo mu turere two mu ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko gahunda yo kugurana ubutaka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo gutura ku midugudu hari benshi mu baturage ibangamiye.

Ibi byatangarijwe mu karere ka Muhanga mu nyigisho zijyanye n’imiturire igezweho, zahawe bamwe mu bayobozi b’utu turere n’abakozi batwo bashinzwe imiturire, kuri uyu wa Gatanu tariki 11/02/2013.

Claudine Uwineza, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, avuga ko iyi gahunda ifasha abaturage kugira ngo bose babashe kubona ibibanza ku midugudu; yaba abafite ubushobozi n’abatabufite bwo kwigirira ibibanza.

Bamwe mu bayobozi basobanurirwa imiturire igezweho.
Bamwe mu bayobozi basobanurirwa imiturire igezweho.

Ariko avuga ko n’ubwo iyi gahunda yitabajwe ngo ifite imbogamizi nyinshi zituma itajya mu bikorwa, kuko ngo abaturage benshi bayanga kuko ngo mu kugurana ubutaka bahendwa kubera ko badashobora kugira ubutaka bwinshi bugiye butatanye.

Agita ati: “Hari umuturage ukubwira ko kugurana atabyemera kuko ubutaka ahabwa budafatanye n’isambuye ye bityo baramutse baguranye ko yagira ubutaka bwinshi buatatanye bityo bikamugora”.

Uyu muyobozi avuga ko izi mpamvu abaturage batanga zumvikana, kuko kugira ubutaka butandukanye bigora no kubwifashisha mu kwaka inguzanyo bigora kubera kutagira agaciro kanini mu gihe buba butandukanye.

Aha Eng. William Ngabonziza, ukora mu ishami rishinzwe imiturire muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko abayobozi bagomba gushaka uburyo iyi gahunda bayumvisha abaturage kugirango ibashe gutsinda abanyarwanda benshi batuye mu byaro babashe gutura ku mudugudu.

Avuga ko hari uburyo bwo kumvisha abaturage ko bashobora kwishura ibibanza mu byiciro ariko umunti wishyuye atyo nawe akabonamo inyungu kandi ngo hari henshi byagiye bikorwa bigakunda.

Ati: “Hari henshi bafashe gahunda yo kujya bishyurana mu byiciro niba ikibanza kigura amafaranga ibihumbi 200, ukazayishyura ibihumbi 80 mu byiciro kuburyo nyiracyo azasanga yungutse ibihumbi 40”.

Ngabonziza avuga ko kuri ubu gahunda ihari ari iyo kugira ngo mu 2017 Abanyarwanda bagera kuri 70% batuye mu cyaro bazabe batuye mu midugudu na 30% basigaye bazabe batuye mu mijyi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka