Iki gikorwa cyakozwe tariki 11/01/2013 n’umukozi wa NAEB ushinzwe imboga n’imbuto muri aka karere, ari kumwe n’ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Jenda.
Nshuti Theophile, umukozi wa NAEB ushinzwe imboga n’imbuto akaba avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo abahinzi b’ibinyomoro babone ingemwe nziza zizatanga umusaruro ku bwiza no mu bwinshi ku buryo zizazamura amakoperative n’abahinzi bazo.
Yasabye abazihawe kuzazifata neza kugira ngo zizabateze imbere. Yabagiriye inama yo kwirinda kuzivanga n’ibindi bihingwa ahubwo bakazihinga zonyine kuko hari indwara ibinyomoro bishobora kwanduzwa n’ibindi bihingwa biri mu muryango umwe.
Nshuti kandi yanasabye abahinzi gukoresha ifumbire cyane iy’imborera kugira ngo izabafashe kubona umusaruro mwiza.
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere twatoranijwe guhingamo igihingwa k’ibinyomoro kuko imiterere yako nk’akarere gakonja, iberanye n’iki gihingwa.
Ibi bihingwa bihingwa mu mirenge imwe n’imwe ikagize aho hagiye hakorwa pipiniyeri z’ingemwe nziza zihabwa abahinzi iyo zigejeje igihe cyo guterwa.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega mbega!!! burya abantu badatanze ibitekerezo ntiwamenya amakuru, hari nabandi batarishurwa bateguriye NAEB ingemwe z,ibinyomoro/marakuja kd abaturage bamaze kuzihinga baziko bazihawe na NAEB kd abaziteguye bo batarishurwa nakarengane gakabije rwose mubafashe muzamure ijwi ryabo.
mbajye kubashimira ko mukurikirana mukamenya amakuru. koko nkuko naeb itangaza yatanze ingemwe z,ibinyomoro mukarere ka NYABIHU, ariko abahawe amasezerano yo kuzitegura ntiturishurwa nifaranga narimwe kuva zategugwa, kd ingemwe zamazegutengwa zatewe kwembere, urugemwe rumwe ahandibarubarira amafaranga (50f) ariko bo babaze kuri (30f) bakayishura igikorwa kirangiye. ariko wareba ariyamafaranga uko angana ni make cyaneee ariko ikibaje nuko nigihe bemeye kobazatwishura cyarenze, wareba uburyo batatwishura kugihe nuko byatuvunye! batubwiyeko umurenge izaduha ubutaka dusanga ntabwo. (turatisha,ibihoho tubigura kugicyiro cyohejuru kuko byabuze kwi soko ubifite yagiye akuba kabiri igicyiro) wareba izonvunezose ntanyungu! nayacyu twakuye kumufuka ntahasubire, ubu amadeni akabayishe umuntu biratubabaza. muzatubarizemwe murakoze.