Karongi: Salon de coiffure ikoresha batiri y’imodoka

Mu mudugudu wa Nyagasambu, akagali ka Rugobagoba, umurenge wa Ruganda mu karere Karongi, nta mashanyarazi ahabarizwa, ariko hari umusore wabashije kwikorera salon de coiffure ikoresha ingufu za batiri y’imodoka.

Ndayisenga James amaze imyaka umunani akora akazi ko kogosha (salon de coiffure) yifashisha batiri y’imodoka ikamucanira imashini yogoshesha ikanacana itara rimwe rimuboneshereza aho akorera ari naho yibera.

Ndayisenga James arasobanura uko salon ye ikora n’uko yitabirwa muri aya magambo: «Ibiciro biratandukanye, hari uza afite amafaranga make bitewe n’ubushobozi cyangwa se n’ubukene afite hari itanga 150FRW, hari n’ushobora gutanga 200FRW bitewe n’uburyo yifite».

Ibiciro bya Salon ya Ndayisenga James biri hagati ya 100 na 200FRW.
Ibiciro bya Salon ya Ndayisenga James biri hagati ya 100 na 200FRW.

Umusaza twahasanze yaje kwiyogoshesha, yatubwiye ko yishyura 150FRW kuko kubona amafaranga muri ako gasenta (centre) bigoranye cyane. Yagize ati « Ndatanga iryitanu kuko maganabiri ni menshi cyane kandi buri kwezi ngomba kwiyogoshesha ».

Ndayisenga iyo agize ikibazo imashini ze zigapfa, ni we ubwe uzikorera yifashishije ubumenyi yagiye akura ku batekinisiye yabonaga akiri umwana.

Batiri zimuha umuriro azisharija (charger) mu mu gasantire ka Mwendo cyangwa muri santire ya Birambo mu murenge uhana imbibi n’uwa Ruganda. Batiri azisharija gatatu mu kwezi imwe bakamuca 700 FRW. Anayikoresha asharija telefone, imwe akayica 150 FRW.

Batiri akoresha ibasha gukoresha imashini n'itara ndetse anacomekaho telefone.
Batiri akoresha ibasha gukoresha imashini n’itara ndetse anacomekaho telefone.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rugobagoba, Ndayisenga André, avuga ko nubwo bakiri inyuma cyane mu iterambere ugereranyije n’ahandi, ngo uko biri kose biraruta mbere.

Abisobanura atya: “mu myaka ishize nta n’agasantire nk’aka k’ifatizo kabagaho, ubona ko byibura ubasha kubona aho ugurira isabune, umunyu, n’umuntu ushaka kwiyogoshesha nka kuriya wabonaga bacharginga kuri batiri, abantu bajyaga mu Birambo cyangwa no hirya i Mwendo, ubona ko hari aho biri kugana kuko no mu minsi iri imbere turi guteganya kubona umuriro uzaturuka i Mwendo ukagera hariya ku murenge, no ku ivuriro, natwe twizeye ko uzatugeraho”.

Umuhanda ujya mu kagari ka Rugobagoba si nyabagendwa, dore ko kujyayo ari ukwifashisha ipikipiki (moto) kandi nabwo wizinduye.

Batiri ayisharija gatatu mu kwezi ku mafaranga 700 inshuro imwe.
Batiri ayisharija gatatu mu kwezi ku mafaranga 700 inshuro imwe.

Hari urugendo rw’amasaha atanu kugenda no kugaruka, rimwe na rimwe ukaba wanakora impanuka kubera umuhanda wuzuyemo amabuye n’uturaro tw’ibiti byashaje ku buryo nta modoka iremereye ishobora kubinyuraho.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka