Bayisenge ugomba kuzamara igihe kingana n’iminsi 30 muri iyo kipe yiyereka abatoza bayo, yari amaze iminsi yigaragaza haba muri APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ari naho yagaragariye ubwo abashizwe kugurisha abakinnyi bamurambagizaga.
Iyi ni inshuro ya kabiri Bayisenge ajya mu igeregezwa ku mugabane w’uburayi, bwa mbere akaba yaragiye mu Bufaransa akora igeragezwa muri Toulouse FC, ariko abatoza b’iyo kipe ntibamushima.
Ikipe ya Zulte-Waregem ni ikipe ihagaze neza muri iyi minsi kuko iri ku mwanua wa kabiri n’amanota 44, ikaba ikurikira Anderlecht RSC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 52.
Mu gihe Bayisenge yakwitwara neza agashimwa n’umutoza Franky Dury maze iyo kipe ikamugura, yahasanga abandi bakinnyi babiri bashya bakomoka muri Senegal baherutse kugurwa n’iyo kipe.
Mansour Diop ukina hagati na Elhadji Ndoye ukina inyuma bari bamaze ukwezi bakora igeregezwa muri Zulte-Waregem, barashimwe ndetse bahita basinya amasezerano yo gukinira iyo kipe mu gihe kinyana n’imyaka ibiri n’igice.
Bayisenge wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga bagenzi be ka kapiteni mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda ndetse n’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri 2011.
Nyuma yabwo yerekeje mu ikipe y’Isonga FC, aho yavuye yerekeza muri APR FC naho akomeza kwigaragaza cyane, byanatumye agirwa kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, atangira no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru, ndetse ubu akaba ayifitemo umwanya uhoraho.
Aramutse aguzwe na Zulte-Waregem, Bayisenge yasanga muri icyo gihugu Salomon Nirisarike bakinanye mu Isonga FC, ubu akaba akinira ikipe ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri kuva mu ntangiro za 2012.
Biteganyijwe ko Bayisenge azarangiza igeragezwa tariki 12/2/2013.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|