Bugesera: Hegitali 350 nizo zimaze gutunganywa mu gishanga cya Rurambi

Mu gishanga cya Rurambi gihuriweho n’imirenge ya Juru na Mwogo mu karere ka Bugesera ndetse na Masaka mu karere ka Kicukiro hamaze gutunganywa hegitari 350 zizahingwaho umuceri.

Abahinzi bo mu mirenge ikikije igishanga cya Rurambi barishimira ko icyo gishanga kirimo gutunganywa kuko bagitezeho umusaruro mwiza w’umuceri, bitandukanye na mbere bahingaga mu kajagari kandi imyaka yabo igatwarwa n’umwuzure.

Baracyatunganya imiyoboro y'amazi.
Baracyatunganya imiyoboro y’amazi.

Umwe mu bahinga muri icyo gishanga witwa Mukamusoni Jacqueline agira ati “mbere iki gishanga kitaratunganywa cyari kibangamiye abaturage ndetse ntacyo twagikuragamo gifatika kuko imyaka yacu yatwarwaga n’umwuzure w’umugezi w’Akagera kandi tukaba twarahingaga mu kajagari”.

Nubwo ari ubwa mbere abo baturage bagiye guhinga umuceri, ngo bafite inyota yawo kuko babonye ko wateje imbere ab’ahandi kandi ngo barifuza kuwiyezereza aho kuwuhaha ku masoko; nkuko bivugwa na Semugeshi Ananias.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, ubwo yasuraga ibikorwa by’iki gishanga yasabye abaturage kwitabira umurimo bakihutira kurandura urufunzo kugira ngo umuceri uhumbitswe uzabone aho uterwa.

Igishanga cya Rurambi gihuriweho n'imirenge ya Juru na Mwogo mu karere ka Bugesera ndetse na Masaka mu karere ka Kicukiro.
Igishanga cya Rurambi gihuriweho n’imirenge ya Juru na Mwogo mu karere ka Bugesera ndetse na Masaka mu karere ka Kicukiro.

Hegitari 350 zimaze gutunganywa ndetse n’imiyoboro y’amazi yamaze kuzigezwamo, zahawe abaturage 1410 bo mu mirenge ya Juru, Mwogo na Masaka mu ikubitiro, abandi bagategereza ko igishanga kirangira.

Ubundi buso busigaye bw’icyo gishanga (hagombaga gutunganywa hegitari 1000) bukazabyazwa umusaruro mu gihe cy’ihinga gikurikiyeho kuko ari bwo buzaba bumaze gutunganywa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka