Iyo modoka ifite agaciro ka miliyoni zirengaho gato 50, ikigonderabuzima cyayihawe na Diyosezi ya Nyundo akarere ka Ngororero kabarizwamo ikaba izafasha mu kugeza abarwayi kwa muganga haba ku kigonderabuzima ubwacyo ndetse no kubitaro bya Muhororo icyo kigo kibarirwamo.
Ubusanzwe kugeza abarwayi ku kigonderabuzima baturuka mu cyaro batuyemo byabaga ingorabahizi ku buryo abenshi bagikoresha ingobyi gakondo kandi wenda aho umurwayi aturuka hari umuhanda ndetse afite n’ubushobozi bwo kwishyura imodoka cyangwa afite ubwishingizi mu kwivuza.
Iyo modoka ikigonderabuzima cyahawe ifite ibyangombwa ku buryo abarwayi bashobora kuvurirwamo imbere igihe bibaye ngombwa, cyane cyane abarembye igihe bajyanwa kwa muganga; nk’uko biosbanurwa n’umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Rususa, Beninka Leoncie.
Ikigonderabuzima cya Rususa kibonye imodoka itwara abarwayi gikurikira ikigonderabuzima cya Ramba nacyo cyayihawe n’abihaye Imana Gaturika, cyo kikaba kibarirwa mu gace k’ibitaro bya Kabaya.
Ubusanzwe ibigonderabuzima bikoresha imodoka z’abarwayi z’ibitaro kubera ubuke bwazo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|