Amerika: Umwana yavutse afashe muganga urutoki
Umwana witwa Nevaeh Atkins umaze amezi atatu gusa avutse yamenyekanye mu minsi mike ageze ku isi kubera igikorwa gitangaje yakoze cyo kuvuka afashe muganga urutoki.
Ubwo muganga yabagaga nyina w’uyu mwana witwa Alicia ngo abone uko amukura umwana mu nda, uruhinja ngo rwaje rumufashe urutoki; nk’uko Gentside.com dukesha iyi nkuru ibivuga.
Papa w’uyu mwana witwa Randy Atkins, yatangaje ko ari uyu muganga witwa Sawyer wamusabye gufotora icyo gitangaza cy’umukobwa we uvutse afashe urutoki rwa muganga. Randy akomeza avuga ko we atari kubasha gutekereza gufata iyo foto iyo muganga atabimusaba.
Nyuma y’uko iyi foto imenyekanye, abantu ngo bifuje kuyigura ariko Alicia, mama w’uyu mwana yanga ko bayigurisha ngo kuko agaciro kayo ari ntagereranywa, ndetse ngo yabikoze mu rwego rwo gushimira muganga wamubaze.
Mu gihe gito iyi foto yakunzwe inshuro 4000 kuri facebook
Iyi foto y’uyu mukobwa ngo yashyizwe ku rubuga nkusanyambaga rwa facebook tariki 26/12/2012, mu minsi mike gusa iba yazengurutse ahantu hatandukanye ndetse inakunzwe (like) n’abantu 4000, naho abandi 2000 bayisangije (share) bagenzi babo.
Uyu muryango ngo waje gutumirwa mu kiganiro na televiziyo yo muri Amerika yitwa Azfamily.

Abajijwe n’umunyamakuru w’iyi televiziyo, Alicia yagize ati "Sawyer yafunguye (yabaze) inda yange ngo umukobwa wange abashe gusoka. Mu gusohoka yafashe urutoki rwa muganga maze umugabo wange abasha gutuma ibi bihe bidasanzwe bitazibagirana".
Ngo si ubwa mbere ifoto nk’iyi ifashwe kuko no mu mwaka wa 1999, Michael Clancy, umunyamakuru wa USA Today yafashe ifoto y’umwana ufashe muganga urutoki, ubwo muganga yabagaga nyina akaba yari atwite inda y’ibyumweru 21 (amezi asaga atanu).
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibitangaza byimana jyesinariziko bibaho ayonamateka ahubwo nyina wumwana abyandike ahantu atazabyiba jyirwa namuganga agomba kubizirikana akajya asura ntuwo mwana agakwikirana imikurireye ata zanamwibajyirwa
nibitangaza byimana jyesinariziko bibaho ayonamateka ahubwo nyina wumwana abyandike ahantu atazabyiba jyirwa namuganga agomba kubizirikana akajya asura ntuwo mwana agakwikirana imikurireye ata zanamwibajyirwa
Ibyo ni bitangaza byi IMANA;NTI BISANZWE.