Ngororero: Amategeko n’amabwiriza ya mitiweli ntiyoroheye ibigo nderabuzima

Abayobozi n’abakozi b’ibigo nderabuzima byo mu karere ka Ngororero bavuga ko kuba abarwayi bivuriza ku bwisungane mu kwivuza (Mutelle de Sante) batemerewe kurenza iminsi itatu barwariye mu bigo nderabuzima bibabangamira ndetse bikanabangamira abaturage.

Nk’uko itegeko rirebana na mutuelle de santé ribivuga, umuntu wese ushyizwe mu bitaro (hospitalization) ku kigo nderabuzima yemererwa kwishyurirwa na mutuelle de santé serivisi ahabwa mu minsi itau gusa yarenga akoherezwa mu bitaro cyangwa akiyishyurira 100%.

Ibi ngo bituma abaganga bajya mu gihirahiro igihe umurwayi agaragaza koroherwa ariko kandi akaba atarakira neza ku buryo yasezererwa kandi atakoherezwa ku bitaro nk’indembe, maze bakabura icyo bakora ari nabyo biviramo bamwe kwambura ibigo nderabuzima.

Itegeko rikomeza rivuga ko umuntu uvuzwa na mutuelle de santé iyo ari mu bitaro by’akarere cyangwa ibitaro bikuru avuzwa igihe cyose azamara mu bitaro. Bamwe mu baforomo twaganiriye kuri icyo kibazo bavuga ko nubwo nyuma y’iminsi itatu itegeko riba ritegenya ko umurwayi yananiye ikigo nderabuzima atari ko bimeze.

Urugero batanga ni nk’indwara zimwe na zimwe abarwayi bandikirwa inshinge z’iminsi itanu. Umwe muribo ati “Ese ubwo nyuma y’iminsi itatu wamwohereza ngo ajye guterwa izindi nshinge z’iminsi ibiri ku bitaro kandi ubona yoroherwa?”.

Itegeko rya mitiweli ntiryemerera umurwayi kurenza iminsi itatu ku kigo nderabuzima. Iyo ayirengeje ariyishyurira 100%.
Itegeko rya mitiweli ntiryemerera umurwayi kurenza iminsi itatu ku kigo nderabuzima. Iyo ayirengeje ariyishyurira 100%.

Mu gihe umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Ngororero, Havugimana Venuste, avuga ko itegeko rya MINISANTE ntacyo barihinduraho, abakozi b’ibigo nderabuzima basanga kohereza umurwayi ku bitaro kandi indwara irimo koroha batabikora.

Ngo barwana no kwigisha abarwayi ngo babumvishe ko amafaranga y’iminsi iziyongeraho bazayiyishyurira, ariko bamwe ntibabyumve, ahubwo bakoroherwa bagatoroka bakitahira.

Uretse kuba ibigo nderabuzima bibangamiwe n’iryo tegeko, ubu banakomerewe n’amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima avuga ko mbere yo kohereza umurwayi ku bitaro bagomba kubanza kwaka gahunda (randez-vous) ku mugunga, ndetse no guca mu nzira zo kwaka impapuro z’ubutumwa bw’akazi kandi hari ubwo umurwayi aba amerewe nabi.

Ibyo ngo biterwa n’umubare ukiri muto w’abaganga mu gihugu, ndetse ngo bikaba bigenda binagera ku baforomo aho usanga bahinduranya amaserivisi kubera umubare muke w’abakozi n’ubwinshi bw’abarwayi; nkuko Beninka Leoncie wo ku kigo nderabuzima cya Rususa yabidutangarije.

Erinest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye ndabona iryo tegeko ritabaho keretse niba riri muri ako Karere gusa none se ko iwacu ntaribaho. Ikindi dagira ngo abanyamakuru bacu bajye batanga inkuru ituma umuntu amenya ukuri ntahere mu gihirahiro, none nk’ubu ko utatweretse niba iryo tegekeo abo baforomo bavuga ko rihari, kandi bakaba buvuga ngo ni rya MINISANTE kandi niwigeze ujya kureba ababishinzwe muri MINASANTE ngo bagire icyo babivugaho; urumva udaheza abantu mu gihirahiro. Umuturage asomye iyi nkuru yatuma yanga mituelle kandi twese tuzi akamaro ka mituelle ko natcyo umunyarwanda yakageranya nabyo. Abatara amakuru bajye batara amakuru yuzuye.

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ndabona hari umuntu wiyise Koko utanze igitekerezo bigaragara ko akora cyangwa azi amategeko agenga mutuelle nkaba namugira inama ahubwo yo gusobanurira abasomyi ibiteganyijwe n’icyo amabwiriza n’amategeko bivuga kuri Hospitalization
nanjye kandi sinemeranywa n’uvuga ko umuntu yishyurirwa ibitaro mu minsi itarenze itatu gusa cyane ko indwara nyinshi zidashobora gukira mu minsi itatu gusa

naho Mutuelle ni nziza cyane ahubwo dufatanye gusobanura akamaro kayo dore ko ibihugu itarageramo indwara zimereye nabi abaturage kandi abanyamahanga ahubwo basigaye baza kwigira inaha uko bashyira mutuelle iwabo ,

Gatabazi JMV yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Ndagira ngo ngire icyo nsobanura kuri iyi nkuru:
1.Mu itegeko rya mutulle "N° 62/2007 ryo kuwa 30/12/2007
Itegeko rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwisungane mu
kwivuza" nta ngingo n’imwe ivuga ko umurwayi yemerewe kuba mu bitari iminsi 3. Uwaba azi iyo ngingo yamfasha,ariko ntayibaho
2.Kuri mutuelle numva ikiba gikenewe ar’uko umunyamuryango yavurwa kandi neza hakurikijwe amabwiriza ya Minisante ajyanye n’ubuvuzi "prise en charge"
3.Njye numva mutuelle itakwifuza ko umurwayi avurirwa ku rwego rwisumbuye bitari ngombwa kuko ubuvuzi bwo ku bitaro buhenze kurusha ubwo ku kigonderabuzima.
Turashimira leta y’u Rwanda kuri gahunda nziza yo guteza imbere ubuzima (MUSA,CHW,Kurwanya indwara zi’byorezo...) reka tuyifashe duteze igihugu cyacu imbere."Intore ntiganya ishaka igisubizo"

koko yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Tubaye tubashimiye inkuru mwaduhaye ku mikorere ya mutuelle de sante. Mu byukuri, mutuelle de sante ifasha abanyarwanda kandi ikaba ifite ibintu byinshi igomba gutera imbere bajyanye n’igihe turimo. Turabashimiye uko mwaduhaye inkuru ariko tukaba dushaka no kumenya niba koko iryo tegeko ribaho. Mwe nkabanya amakuru mushobora kuduhereza iryo tegeko, numero yiyo tegeko, umwaka yasohokeyeho byaba byiza mukaduha n’ingingo ukarivuga.
Ikindi nkabanyamakuru, mwatubwira ubwitabire mu karere ka ngororero kuko batubwira ko ubwitabire bukire hasi.

Pascal yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka