Abarokotse Jenoside b’i Nyamasheke bahanze amaso abo Minisitiri w’Intebe yashinze gucyemura ibibazo by’imitungo yabo

Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe rigamije gufasha abayobozi bo mu nzego z’ibanze gukemura ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda riratangaza ko uku kwezi kwa Werurwe kuzarangira ibyo bibazo byarangije gukemuka, n’ibitararangira bikazaba bifite umurongo uhamye.

Ibi byatangajwe n’Umuvunyi Mukuru Wungirije, Kanzayire Bernadette, ubwo kuwa kabiri tariki ya 05/03/2013 yari mu karere ka Nyamasheke ngo we n’abo bafatanyije barebe aho bageze umurimo bashinzwe na Minisitiri w’Intebe, igikorwa bakomeje kuwa gatatu tariki ya 06/03/2013.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 baturutse mu mirenge itandukanye yo muri aka karere ka Nyamasheke bafite ibibazo by’imitungo bari baje kubigaragariza iri tsinda kugira ngo bishakirwe umuti uhamye babe bakwishyurwa.

Abayobozi mu nzego zitandukanye muri aka karere bari muri iki gikorwa kugira ngo bagaragaze imiterere y’ibibazo by’imitungo y’abacitse ku icumu bigaragara mu nzego bakorera n’aho bashinzwe hose nko mu mirenge mu tugari n’ahandi.

Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w'Intebe riri mu karere ka Nyamasheke ku matariki ya 05-06/03/2013.
Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe riri mu karere ka Nyamasheke ku matariki ya 05-06/03/2013.

Muri rusange, ibibazo bigaragara mu karere ka Nyamasheke ni ahari abaturage basahuye imitungo y’abandi muri Jenoside bakaba barahamijwe ibyaha mu Nkiko Gacaca bakemezwa no kuzayishyura ariko kugeza ubu bakaba badafite ubushobozi bwo kuyishyura.

Ibindi bibazo ni iby’abaturage bagiye bigabiza imitungo y’abarokotse Jenoside bakayigira iyabo, barimo ndetse na bamwe mu barokotse Jenoside bagombaga kureberera abo bana. Abayobozi basabwe bagomba gusobanurira abaturage ko igihe nyir’umutungo abonetse, agomba kuwusubizwa nta mananiza.

Aha kandi hiyongeraho ikibazo cy’abantu bashobora kuba ari nk’abavandimwe b’abacitse ku icumu baba baragurishije umutungo yabo rwihishwa cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuri iki kibazo abayobozi basabwe guhesha ba nyir’umutungo imitungo yabo noneho abavuga ko bayiguze bagakurikirana ababagurishije ibitari ibyabo.

Uhereye ibumoso ni Intuma Nkuru ya Leta yungirije Bakamurera Jacqueline Umuvunyi Mukuru wungirije Kanzayire Bernadette n'Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Gatete Catherine.
Uhereye ibumoso ni Intuma Nkuru ya Leta yungirije Bakamurera Jacqueline Umuvunyi Mukuru wungirije Kanzayire Bernadette n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Gatete Catherine.

Mu gihe iri tsinda rigomba kugaragaza umusaruro w’icyo gikorwa barimo bitarenze uku kwezi kwa Werurwe, Umuvunyi Mukuru wungirije, Kanzayire Bernadette atangaza ko nibatanya neza n’inzego z’ibanze zifite mu nshingano gukemura ibyo bibazo, bizera ko uku kwezi kuzarangira ibibazo by’imitungo y’abarokotse jenoside byakemutse ndetse n’ibizaba bitarakemuka neza bikazaba bifite umurongo wo gukemuka.

Iri tsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe mu gukurikirana ibibazo by’imitungo y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ryatangiye imirimo tariki ya 28/01/2013, bikaba biteganyijwe ko rizashyikiriza raporo Minisitiri w’Intebe ku migendekere y’iki gikorwa bitarenze tariki ya 30/03/2013.

Iki gikorwa kirakurikiranwa by’umwihariko n’Umuvunyi Mukuru wungirije Kanzayire Bernadette, Intumwa Nkuru ya Leta yungirije Bakamurera Jacqueline n’izindi ntumwa zituruka mu miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside bari muri iri tsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muge mureka sha babagize amasahane yo kuriraho ngo ibibazo birakemurwa!!Ahaaaa Imana yonyine niyo yo kurengera abayo naho abantu n’abantu!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka